Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ku ngoma ya Kagame, bizavugwa ko u Rwanda rwari umurwa mukuru wa Sekibi (nka Sodoma na Gomora)!

6 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Nimutekereze namwe! Abana 170 ku gasozi kamwe ngo batewe indi! Ubundi gufata inda k'umukobwa utarashyngirwa - nkaswe abana - ni impanuka! Ariko ibyabaye muri aka kagali ko, wagirango ni gatumwa! Wagirango hariho umupango! Cyakora ubu gutera inda abana b'abakobwa bireze mu Rwanda, cyane cyane mu bakene!

Ibi ntibyahozeho mbere ya FPR. FPR ifata ubutegetsi muri iki gihugu, cyagushije ishyano. Wagirango amadayimoni y'isi yose yahise ahururukira mu Rwanda. 

Birumvikana ko ibintu nk'ibi kugirango bishoboke, ni uko bijyanye na politiki iriho mu gihugu yo gukenesha k'ubushake abanyarwanda. Bityo, mu kwirwanaho ngo baramuke kabiri, bamwe bakemera bakemera ababashuka. Nta kwibagirwa n'abafatwa ku ngufu.

Ariko se twavuga iki ku bayobozi bitwaza imyanya yabo, nabo bagafatira abagore ku ngufu?

haravugwa gitifu w'umurenge wafashe ku ngufu umudaso, ngo akamusambanya amasaha atatu yose! Ni ukuvuga hafi igice cy'umunsi! Uyu gitifu ubu yaratorotse, yaburiwe irengero. Yitwa Niyihaba Thomas. Gufata ku ngufu abana, abali n'abategarugoli ni icyaha gikomeye. Uyu mugabo aho muzamubona hose, muzabimenyeshye ubuyobozi bwa hafi! 

Ariko twibuke igitsina mu Rwanda kiri ku isonga muri ruswa zakwa! Nta mugore wishimira kuryamana n'umugabo atihitiyemo ngo akunde abone akazi, yongezwe umusaruro, cyangwa azamuke mu ntera. Ruswa y'igitsi nayo isa no gufata ku ngufu! Biragaragaza ko mu by'ukuri ubusambanyi no gufata abagore ku ngufu byinjiye mu muco w'abayobozi ba FPR-Inkotanyi!

Ngako agashya kazanywe na FPR-Inkotanyi muri iki gihugu cyacu! Ubisambanyi buvugwa muri iki gihugu, nta kindi gihe bwigeze bukivugwamo! Ngabo abana baje kugwiza umukumbi w'imbabare za Kagame yishimira kurundanya kwa Kabuga na Iwawa!

Hagati aho, ku bagabo badafite ibitsina bagurisha, baricirwa kwiba igitoki cyo kugaburira abana! Niko byagenekeye umugabo Mpakaniye Lazaro w'i Gatsibo! Umuntu yicwa azira igitoki koko? Kandi akicwa n'umuyobozi!

Ku ngomba ya Kagame, abayobozi - nako abatware - bahawe uburenganzira bwose cyane cyane bwo kwica na perezida kagame, udahwema kubibakangurira mu nama zose akoranye n'urubyiruko cyangwa rubanda! Ababwira ko kwica nta soni bimuteye kandi ko bagomba kugenza nkawe!

Hari uwagira ati ndabeshya cyangwa ndakabya! Uyu mugabo wishwe si uwa mbere. Abishwa cyangwa bicwa muri ubu buryo ntibabarika mu gihugu cyacu. Ninde uzi umuyobozi n'umwe yaba uwo hasi, uwo hagati cyangwa uwo hejuru wahaniwe kwica cyangwa guhohotera abanyarwanda? Nta n'umwe.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Ingoboka 07/03/2017 10:55

Urakoze cyane Rubanda kuri ubu butumwa bwawe...

Rubanda 07/03/2017 08:53

Ubusambanyi, ubujura, ubwicanyi, ubukene bw'abanyarwanda bamwe, ivangura, ruswa (y'igitsina n'...), ubwambuzi, kwikunda birenze urugero by'abayobozi bigwizaho ibya lirenge,.... ni umurongo w'imitegekere washizweho na FPR Inkotanyi kuko baravuga ngo " uwiba ahetse, aba abwiriza uwo ahetse mu mugongo", ngo iyo umutwe upfuye, ibindi bice by'umubiri birabora,....". Ku isonga ry'ubutegetsi buriho mu Rwanda, ni ho hakomoka ibi bibi byose byugarije abaturarwanda kuko nta rugero rwiza (model) rwigeze rutangwa n'abategetsi bakuru.

Kugira ngo ibi byose birangire ni uko system yose byubakiyeho yarimbuka. Izarimburwa na nde, na ba nde? Gute yarimburwa? Ryari? Igisubizo: "Ubabaye ni we ubanda urugi" kdi "ak'imuhana kaza imvura ihise". Kugira ngo habe impinduka, hagomba ibi bikurikira:
√ Gutsinda ubwoba,
√ Kwishyira hamwe, rubanda ikagaragaza akarengane nta gutinya. Kw'isi, nta ngabo na zimwe zifite ingufu nk'abaturage (abenegihugu) bishyize hamwe barwanya akarengane bakorerwa.

Roho Mutagatifu ayobore abanyarwanda, Urumuri Rwe Rubahe ingufu zo gutsinda umwanzi satani wigaririye U Rwanda akoresheje agatsiko mwese muzi.