Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ku bahakana n'abapfobya jenoside yakorewe abahutu, Jonathan Musonera arabasubiza ati: niteguye gutanga ubuhamya ku byo nzi kuri jenoside yakorewe abahutu

26 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Ukuri guca mu ziko ntigushya. Ikinyoma gishobora kwiruka imyaka igihumbi, ariko ukuri kuzagitanga imbere mu munsi umwe gusa. Uwububa abonwa n'uhagaze. Amahano yose yabaye ku banyrwanda bose, agomba kuvugwa uko ari, nta wupfukiranywe. Kandi nihahandi, uko wakumera amazi kwose, ageraho agasenya urugomero wayakumirije. Twitoze kuvuga no kwumva ukuri uko kuri kwose, n'ubwo kwaba kudutoneka.

Guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abahutu ni kimwe no guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi. Ni nko guhisha umwotsi umuriro waka, cyangwa gihisha izuru rikuri hagati y'amaso. Ibi rero nibyo Yonatani Musonera na bengenzi be bafatanyije uru rugamba rw'ukuri yanze!

Yonatani Musonera, ni umuwe banyarwanda b'impunzi ubarizwa mu ishyaka RNC Nshya, akaba yarigeze kuba mu gisirikare cya FPR-Inkotanyi. Musonera ntiyahwemye kuvuga amarorerwa ingabo za FPR-Inkotanyi yarimo, zakoreye abanyarwanda b'abahutu. Kuri we, aya marorerwa akaba yari igikorwa cyanoside yateguye igashyirwa mu bikorwa.

Mu guca amazimwe, Yonatani Musonera akaba avuga ko we yiteguye gutanga ubuhamya kuri iyo jenoside, igihe cyose inkiko zishonzwe kwiga icyo kibazo zizajyaho kandi zikamuhamagaza. Twibutse ko Yonatani Musonera ari umwe mubakuriye umuryango mpuzamahanga wateguye inama mpuzamahanga yatangiye ejo. Uwo muryango ukaba ufite mu nshingano zawo nyine gushyira ahagararagra icyo kibazo cya jenoside yakorewe abahutu, kugeza hashyizweho inkiko zo kugitohoza neza.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article