Nibyo mu gihugu cyacu, dukenye amashuri n'inyigisho bitanga umusaruro mwiza, wizihije kandi uteye ishema : abanyashuri b'abahanga, intinti n'abashakashatsi. Amashuri n'abanyeshuri bavumbura ibintu byatugirira akamaro ndetse bigahesha ishema igihugu cyacu mu nzego zinyuranye.

Byaragaraye ko muri ibi bihe, uburezi mu Rwanda bwasubiye inyuma cyane, aho abize basohoka nyamara ntacyo bazi! Batazi n'ubunryo bwo kwiyandikira ibaruwa yo gusaba akazi. Ku buryo rero uburezi mu gihugu cyacu bwabaye nka "business" isanzwe, y'ibijumba cyangwa inka! Ugasanga umururumba w'amafranga niwo washyzwe imbere, mbere yo gutanga inyigisho zikwiye.

Nibyiza rero iyo inzego za leta zibishinzwe, zisubiye inyuma zikangenzura imikorere y'ibigo by'amashuri, zigashyira mu buryo n'umurongo ibisa n'ibigendera pembeni! Nibyo byabaya kuri Kaminuza y'igitwe. Ariko iyi Kaminuza yo irisobanura ivuga yujuje ibyangombwa byose yasabwe, kandi inzego zayihagaritse zitigeze ziza gukora ingenzura zasabwe, ubwo Kaminuza ubwayo yazitumagaho!

Ukuri kuri he hagati y'inzego z'uburezi bw'igihugu cyacu na Kaminuza y'i Gitwe? Aho ntibyaba ari ya metekinika amenyerewe? Itangazo rya Kaminuza y'i Gitwe mushobora gusoma hasi aha, rirasa niryumvikanisha aya manyanganya.

Kaminuza y'i Gitwe aho ntiyaba izira gushabika no gutekinika?
Retour à l'accueil