Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Inzara iranuma, rubanda baratabaza, abanyamurengwe bavuye i Kigali bakabiteramo urwenya...

17 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Abaturage bararembye! Inzara iranuma. Ariko igitangaje, ni uburyo aba banyamakuru ba Flash babaza ibibazo...basa n'aho bahinyura ubuhamya bw'abaturage. Ikindi gitangaje ni ibisubizo by'abayobozi! Kuri bo ngo nta nzara ihari, ngo ahubwo n'ibiryo bidahagije! Hanyuma se inzara ni iki?

Ikigaragara - kandi abaturage barabizi barabivuga, bazi icyo bazira - ni uko iyi nzara isa n'ikintu kiri muri gahunda yapanzwe n'ubuyobozi. Nka bwa budehe bashyiramo abantu bagamije kubaheza aha n'aha.

Kagame we arivugira ati urabeshya ariko bwacya ikinyoma cyawe kitagutamaza! Ariko se iyo avuga biriya aba yitekereza ? Kagame yononnye u Rwanda. Mu nzego zarwo rwose! Amahano yose yaguye k'u Rwanda, yaruguyeho Kagame na FPR-Inkotanyi binjiye mu mateka y'igihugu cyacu.

Ku birebana n'ibinyoma bya Kagame, mbararikiye kwumva isesengura riri muri aya majwi hasi aha:

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article