Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Inshuro 3 abanyarwanda beretse Kagame na FPR-Inkotanyi ye ko amaze kuduhagama...

2 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Wa Gikona we! Bitwaje umupira w'amaguru, abana b'abanyarwanda berekanye ku buryo butaziguye kandi batihishe, uburyo imyitwarire n'imigirire ya FPR-Inkotanyi imaze kubahagama no kubatera isesemi. Niyo mpamvu byageze aho batabyihanganira bakaruka mu madarajya y'ikibuga aho umupira waberaga.

Kubona abanyarwanda bishimira ko ikipe nyamahanga itsinda ikipe nyarwanda, byagombye guhangayika abayobozi b'iki gihugu. Uko guhangayika, kugomba bukatera kwibaza no kwisubiraho, bagahindura imyitwarire n'imigirire yabo. RPR-inkotanyi ikunda kandi irangwa no kuvunda, kwiha imyanya ku ngufu, iatanga ruswa cyangwa itera ubwoba. Nibyo aba bana banegura kandi bamagana. Ariko muri rusange, bakaba banenga kandi bamagana Kagame na politiki ye.

None igisubizo kizaba ikihe? Ni ukwisubiraho. Si ukujya gutoteza aba bana kandi n'ubundi nyine aribyo bimaze kubarambira. Aka kababaro aba bana brekanye mu bintu bisa n'ibyishimo ariko uburyo bwo kugaragaza agahinda kabo, nibyo abaturage b'i Nyagatare beretse Kagame.

I Nyagatare! Muribuka urwo perezida Kagame yahaboneye? Nibwo bwa mbere byari bimubayeho. Aho abaturajye bamwanjama yanabasaba guceceka ntibamwumve! Ibibazo byaramurenze abira ibyuya, ndetse ashaka "kubivamo"! Binagaragaza ko iyo yitambagiza igihugu, aba yibereye mu myiyereko ariko mu by'ukuri adashaka kwumva abaturage n'ibibazo byabo. Icyo aba ashaka n'abamugaragira n'abamukomera mu mashyi, bamubwira ko ibintu byose ari munange!

I Nyagatare rero, abaturage bamweretse ko ibabazo byabarenze. Imyaka n'imyaniko bacecetse, baniganwa ijambo! Hagati aho abo bayobozi ntabasiba kubahinjarika no kubabwira amanjwe! Bakabona rubanda bacecetse, nabo bagashyekerwa bati twikomereze, twarabifatiye!

Oya siko bimeze! Mwanze kwumva guceceka kwa rubanda, none ntimunashaka kwumva urusaku rwabo. Igisigaye muracyumva rero! Cyereka Kagame natongera gusohoka mu Rugwiro.

Ibyo abaturage bataratobora ngo babibwira Kagame amaso ku yandi (ariko ntibizatinda), umwali w'umunyarandakazi - Ndabaga mushya - ejobundi, yarabivuze!

Diane Rwigara ! Ijambo ryavuzwe n'uyu mwali rifite injyana n'uburemere bukomeye cyane. Ibinyamakuru ntacyo byarivuzeho, byakoze nk'aho uyu mwana ntacyo yavuze! Abasesenguzi barinumiye! Ariko birumvikana mu gihugu, abantu babujijwe gutekereza. Naho ubundi kugeza n'uyu munsi ririya jambo riba rikivugisha benshi.

Ariko si uko ryapfukiranywe, ritazumvikana! Ijambo rivuzwe ni nk'urubuto runazwe mu butaka bufumbiye! Riramera, igihe cyagera rikavamo imbuto. Diane Rwigara yavugiye abantu batangira ingano. Kuko ibyo yavuzwe, bitekerezwa n'abanyarwanda bose: " Tuzaceceka kugeza ryari? Gukora ibyaha si ikibazo, ikibazo ni ubivuze! Ntabwo ndi umunyapolitiki cyangwa ngo mbe mfite umuryango mpagarariye aha, naje hano imbere yanyu nk’umunyarwandakazi wifuza kugaragaza ibibazo biri mu gihugu kuko abagomba kuvuganira abaturage ntacyo babikoraho, abanyarwanda twugarijwe n’ubukene, abantu baririrwa bicwa n’inzara, akarengane ni kose mu gihugu kandi nta mutekano

leta yibanda mu kwerekana uko igihugu kigaragara ititaye ku buryo abantu babayeho, ubukungu bw’igihugu buri mu maboko y’abantu bacye bari mu ishyaka riri ku butegetsi, ese izo nyungu rusange ziri he mu baturage? nta mazi ! nta mashanyarazi ! ni ukugaragariza abanyamahanga ibyiza kandi abanyarwanda bicwa n’inzara. Birababaje kubona dusurwa n’umwami wa Maroc akakirwa neza ariko umwami wacu yatanga abayobozi bakuru bacu ntibagire icyo babivugaho n’abagize icyo bakoze bakabibazwa"

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article