Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ingoma ya Kagame isenyera abanyarwanda b'imbere mu gihugu, itibagiwe n'abari hanze yacyo...

20 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Muri Malawi, muri Zambiya, Muri Mozambike, hose muri Afrika ahari impunzi z'abanyarwanda bitejeje imbere cyane cyane mu by'ubucuruzi, biratangaje kubona igihe cyose iyo hari ambasade y'u Rwanda ihageze, abo banyarwanda bahita bagira ibibazo: baricwa! Amaduka arasahurwa cyangwa agatwikwa! None bigeze muri Kongo Brazaville, kandi biza n'ibyabaye ahandi. Byerekana nyine ko ubikora ari ari umwe, kuko afite uburyo abikora kandi akabikorera abantu bamwe!

None byanyarwanda banyarwandakazi, uru rwango n'iyi nzika bizagarukira hehe? Kuki kwiteza imbere kw'abanyarwanda aho bari hose, birya mu mutwe Kagame, kugeza ubwo atazuyaza kwohereza abicanyi be gutera akaduruvayo mu bihugu by'abandi? Abanyarwanda n'ubwo baba impunzi si abanzi b'igihugu cyabo. Ahubwo nk'uko bigaragara, ni abategetsi bacyo bafitiye inzika abanyarwanda. Iyi nzika, igaterwa n'ubwoba bukabije Kagame afitiye abanyarwanda, baba abo hanze, baba abo mu gihugu! Kagame asa n'uba mu mutukuru w'ubwoba! Mu gihugu atera abanyarwanda ubwoba agategekesha igitugu no guhutaza, kuko atinya abamuvuguruza, bashobora kwerekana ko bamurusha ubwenge, ubutwari, ubupfura no kuyobora neza!

Abo hanze, ntibatuma agoheka, ahora yikanga ko bamutera! Abiteje imbere nk'abacuruzi, ababonamo abashobora guha uburyo abashobora ku mutera, niyo mpamvu agambirira gusenya ibyo bagezeho!

Nyamara ndiwe nacisha make, aho gufata abanyarwanda nk'abanzi, nkabafata nk'abavandimwe! Kuko ibyo akora bindi byose arahira ubusa ntacyo azageraho. Kandi ntazabuza ibigomba kubaho kuzabaho. Burya byose biba byanditse mu bicu n'inyenyeli. We ubwe, yerekanye ko kera kabaye azahirima, nakomeza gutoteza abanyarwanda.

 

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Jackson Tumusifu 21/03/2017 12:02

Votre commentaire

Olivier 20/03/2017 22:53

ntanicyo bizabamarira muruhira ubusa Ese ubwo ko ntarumva muvuga byiza???? muzajijuka ryari ngo dufatanye kubaka aho gusenya ?? mumenye ko ubukana bwumusuzi budapfumura intebe..

Olivier 20/03/2017 22:47

njye sinakwirirwa mvuga byinshi Ahubwo ikigaragara nuko muri abasazi kabisa mwivugira ibyo gusenya gusa ,ntimuzi nibijyambere wagirango murimpumyi

Angelilie 20/03/2017 14:27

Bonjour, j'apprécie beaucoup votre blog. n'hésitez pas à venir visiter le mien. au plaisir

Ingoboka 20/03/2017 14:56

Merci...vous mettez le lien de votre blog ?