Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Inama mpuzamahanga izavuga kuri jenoside yakorewe abahutu iregereje. Ni ku wa 25-03-2017 i Buruseli

19 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Nabonye hari abatangiye kunnyega iyi nama nka Peter Mahirwe. Jye nzajyayo! Byonyine, kuba hari abanyarwanda bagira batya bakibohora igitugu cy'ibitekerezo, imvugo yimitswe n'abadashaka ko abandi binigura, birampagije ngo njye kwumva icyo abandi bafite kuvuga ku ngingo iyi n'iyi!

Kuva natangira kumenya kwitekerereza, sinshira amakenga umuntu uza kumbwiira ibyo nshobora cyangwa ntashobora gutekerezaho, kuvugaho, gukunda, kwanga...n'ibindi bisa n'ibyo, biba bigamije guhinjarika no kugira abantu impumyi n'injiji. Nta muntu n'umwe ufite umwihariko w'ukuri, nk'uko, nta mvugo cyangwa ubuhamya bw'umuntu umwe bushobora gusobanura byose no kwubaka ukuri gushakishwa.

Cyane cyane ko amahano yatubayeho mu gihugu cyacu, yabaye izuba riva ku manywa y'ihangu. Ku buryo buri munu afite icyo yabonye! Kuki twese tutahabwa umwanya wo gutanga ubuhamya ni ubwo baha hari abo budashimishije? Icyangombwa ni ukutabikora ugamije gutoneka cyangwa kubyina k'umubyimba w'uwundi muntu uwo ari wese, kuko akababaro ni nk'akandi! Niyo mpamvu nzajyayo rero.

Ntabwo nemeza ko nk'uko Peter Mahiwe abivuga (mushobora gusoma inyandiko ye hasi aha) iki gikorwa kigomba gufatwa mu rwenya gusa no gukwena, kuko gishobora kuba ari imbyeyi ihatse u Rwanda rw'ejo. Nemera ko ufite icyo avuga wese agomba guhabwa umwanya akakivuga, byaba ngombwa akavuguruzwa.

NEW RNC YAHINDUYE UMUVUNO ISHAKA KWIYEGEREZA ABO YITAGA KO BAYINUKIRA

Ntihashize igihe kinini rya tsinda ryitwa RNC ricitsemo ibice bibiri kimwe kikaba kiyobowe na Rudasingwa ikindi kiyobowe na Kayumba nyuma yaho batandukaniye bapfa ivanguramoko!

Uruhande rwa Kayumba rwashakaga ko muri RNC bashyiramo umubare w’Abahutu mwinshi bityo bikazabafasha kwiyegereza no kwigarurira amatsinda yabo abarizwa i Burayi ndetse bikazanamworohera kwiyegereza umutwe witerabwoba wa FDLR muguhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Uruhande rwa Rudasingwa na Musonera rwarabyamaganye ruvuga ko rudashobora gukorana n’Abahutu ati RNC ni iyacu ntitugomba kuvangamo ndetse nta nukwiye kurijyamo yaba ari agakingirizo kuko bo babonaga bashyizemo Abahutu hari n’igihe babatera coup d’etat, mbibutse ko Rudasingwa mubyo yazize akiri mu Rwanda harimo ni imvugo ubwe yigeze kwivugira ko Abahutu bamunukira!!

NEW RNC MU ITURUFU YO KWIYEGEREZA ABO YITAGA KO BAYINUKIRA.
Mu ntangiriro zuyu mwaka nibwo hashyizwe hanze itangazo ryasinyweho na Jonathan Musonera ahamagarira interahamwe zose ziba i Burayi ko yifuza kuziganirira kucyo yise ‘’Inama Mpuzamahanga kuri jenoside y’u Rwanda yakorewe Abahutu’’ igisekeje nuko uzitabira iyo nama wese azatanga amafaranga yo kwinjira angana € 50.00!!!!!
ibi bikantera kwibaza ese ko uruhande rwabo ruzira kubi Abahutu niki kimuteye kujya kubatekinikira ashaka kubakuraho ibyaha bakoze ahubwo akabishyira kubishwe bazira ubusa? aho si inzara yaba iri kumunogora dore ko nta nakazi gafatika akora muri America?

Ntabwo Musonera na Rudasingwa bashobora gukora ikintu nta nyungu babonamo kandi iyo bije ku mafaranga bakwemera ko bitwa imbwa ariko bakayacyura ibyo umuntu ubana cg wakoranye nabo arabizi

None se niba koko ibyo bashaka kuvuga babifitiye gihamya kuki bari kwishyuza abazabyitabira? none se igihe bavugiye ko Abahutu babanukira ubu byararangiye cg ayo bari kwaka nayo gutera imiti muri iyo salle kugira ngo hazazemo undi muhumuro?
Ngaho interahamwe zose ziba i Burayi cyane cyane mu Bufaransa no mu Bubiligi kandi zishaka guhabwa penetensiya na Musonera hamwe na Rudasingwa mube mutegura utwanyu muzitabire iyo nama.

Peter Mahirwe

Peter Mahirwe

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Rubanda 19/03/2017 23:49

Mû buzima ni ngombwa ko abantu bamenya ko umuntu bareba uko yarangije batareba uko yatangiye. Haba muri politiki, mû buzima busanzwe no mû iyobokamana (église), ni KO bigenda kandi ni byo bigomba kwitabwaho; ni ukuvuga kureba le futur et la fin. Muri Bible, Yezu yaravuze ngo aba mbere bazaba abanyuma. Mwibuke igisambo ruharwa cyari kibambwe ku musaraba impande y'a Yezu. Cyari ruharwa, umunyabyaha ariko kubera cyicujije, Yezu yakijyanye muri Paradizo. Mwibuke wa mugore w'indaya wahanaguje Yezu imisatsi ye akamusiga n'umubavu; Yezu yaramubabariye. Hari ingero nyinshi zigaragazabko umuntu ahinduka akava mû kibi akajya mû kuri.

Bariya bagabo bashaka kubwiza abantu ukuri bakavuga amahano FPR yakoreye abahutu (génocide) ni iburyo bwo gufasha abanyarda kwiyubaka no kwiyunga nyakuri. Bityo ibyo Leta iriho ikora bigamije gupfukirana abahutu babita abacanyi, abatutsi bakitwa abere bikavaho burundu kuko icyaha cya génocide nta bwo ari icy'inkomoko nk'icya Adam na Éva. umututsi wakoze génocide agomba kubihanirwa ku giti cye, umuhutu wakoze génocide na we ni ku giti cye nta bwo ari ubwoko bwose bugomba kubizira.

Rudasingwa n'abo bari kumwe bashaka gutanga umuganda wubaka ubumwe kuko nta bumwe nta bwiyunge, nta bwiyunge mû gihe hari abo bita bâ Gahini (abahutu) abandi bâ Abeli (abatutsi). Ni ngombwa ngo abaterwa ipfunwe n'ibyo babitirira muri rusange biveho. Umuntu azira icyo yakoze ntazira icyo bene wabo bakoze. Nta muhutu wishe mû izina ry'abahutu nta n'umututsi wishe mu izina ry'abatutsi. Programme ya "Ndumunyarda" ni gatanya gateranya igomba kwamaganwa.

Muri make rero, kuvuga ngo Rudasingwa yakoraga ibi, yavugaga ibi, mubishyire ku ruhande ahubwo murebe niba koko yarahindutse ashaka koko kurangiza neza no kuzasiga inkuru nziza imusozi. Ntumube abagaragu b'ibyahise ariko ibyahise bijye bibaha isomo ryo kureba Kure no gusesengura akantu kose kugira ngo amakosa yabaye ntazongere ariko kandi mwirinda kuba abahezanguni. Niba Rudasingwa na bagenzi be bari abahezanguni banga abahutu, Ubu reka tubumwe turebe KO bahindutse kuko uko byagenda kose abahutu n'abatutsi bazabana mû Rwanda.

Abumva bumvise. Imana ibarinde abanzi banyu. Murakoze.

Rubanda 19/03/2017 23:40

Mû buzima ni ngombwa ko abantu bamenya ko umuntu bareba uko yarangije batareba uko yatangiye. Haba muri politiki, mû buzima busanzwe ni mû iyobokamana (église), ni KO bigenda kandi ni byo bigomba kwitabwaho; ni ukuvuga kureba le futur et la fin. Muri Bible, Yezu yaravuze ngo aba mbere bazaba abanyuma. Mwibuke igisambo ruharwa cyari kibambwe ku musaraba impande y'a Yezu. Cyari ruharwa, umunyabyaha ariko kubera cyicujije, Yezu yakijyanye muri Paradizo. Mwibuke wa mugore w'indaya wahanaguje Yezu imisatsi ye akamusiga n'umubavu; Yezu yaramubabariye. Hari ingero nyinshi zigaragazabko umuntu ahinduka akava mû kibi akajya mû kuri.

Bariya bagabo bashaka kubwiza abantu ukuri bakavuga amahano FPR yakoreye abahutu (génocide) ni iburyo bwo gufasha abanyarda kwiyubaka no kwiyunga nyakuri. Bityo ibyo Leta iriho ikora bigamije gupfukirana abahutu babita abacanyi, abatutsi habita avéré bikavaho burundu kuko icyaha cya génocide nta bwo ari icy'inkomoko nk'icya Adam na Éva. umututsi wakoze génocide agomba kubihanirwa ku giti cye, umuhutu wakoze génocide na we ni ku giti cye nta bwo ari ubwoko bwose bugomba kubizira.

Rudasingwa n'abo bari kumwe bashaka gutanga umuganda wubaka ubumwe kuko nta bumwe nta bwiyunge, nta bwiyunge mû gihe hari abo bita bâ Gahini (abahutu) abandi bâ Abeli (abatutsi). Ni ngombwa ngo abaterwa ipfunwe n'ibyo babititira muri rusange biveho. Umuntu azira icyo yakoze ntazira icyo bene wabo bakoze. Nta muhutu wishe mû izina ry'abahutu nta n'umututsi wishe mu izina ry'abatutsi. Programme ya "Ndumunyarda" ni gatanya gateranya igomba kwamaganwa.

Muri make rero, kuvuga ngo Rudasingwa yakoraga ibi, yavugaga ibi, mubishyire ku ruhande ahubwo murebe niba koko yarahindutse ashaka koko kurangiza neza no kuzasiga inkuru nziza imusozi. Ntumube abagaragu b'ibyahise ariko ibyahise bijye bibaha isomo ryo kureba Kure no gusesengura akantu kose kugira ngo amakosa yabaye ntazongere ariko kandi mwirinda kuba abahezanguni. Niba Rudasingwa na bagenzi be bari abahezanguni banga abahutu, Ubu reka tubumwe turebe KO bahindutse kuko uko byagenda kose abahutu n'abatutsi bazabana mû Rwanda.

Abumva bumvise. Imana ibarinde abanzi banyu. Murakoze.