Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Iminsi y'igisambo irabaze! Kagame arajwe ishinga n'uko ejo isi yose izavumbura ko leta ye ari ibinyoma gusa, abajura n'abicanyi!

4 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

David Himbara wanditse iyi nkuru mu rurimi rw'icyongereza yari yabonye kandi yumvise ibintu neza! Mu by'ukuri, aka kamo niko kwumvikana mu ganya ya Kagame aho atongera abakozi be ko batavugisha ukri, bityo bakaba banakorera mu kuri. Twagize icyo tubivugaho, simbigarukaho. Gusa nbararikira gusoma inyandiko ya David Himbara, hejuru aha!

Ariko tubitekerezeho, tubizirikane! Kuki nyuma y'imyaka n'imyaniko aribwo Kagame ahangayikishijwe n'imikorere mibi ya leta ye? ese ubundi ntiyari abizi. ese ibyakozwe byose, byakorwaga binyuranyije n'amabwiriza ye? Yisobanuriye ko - kandi nibyo koko - uburyo ababeshyi batamazwa n'ibikorwa byabo? Ese avuga amagambo nk'ariya, yigira nk'umuntu uhanura abandi, yitekereza? ese ajya yitekerezaho?

Kagame ashobora kuba yumva umuyaga urimo guhindurana ubukana bukabije, akaba arimo yishakira amasohokero, agasiga mu nkubiri y'uwo muyaga abakozi be arimo guharira byose, kandi bose bumvira amabwiriza ye!

Bizamenyekana nyine! Ngo n'uwendeye nyina munsi y'urutara byaramenyekanye, nkaswe amarorererwa muziranyeho mwese? Niba mutaravuzwe kugeza ubu, si ibicuma babacaga. Ahubwo ni akabanga babagiriraga bizeye ko muzihana. Ahwo kwihana mwarashyekewe. Kagame ubwe yishongoye kuri benshi, yica kuri bose. Nta atahemukiye! None ngo afite ubwoba ko ejo bizamenyakana ko ari umwicanyi, umujura n'umunyabinyoma? Birazwi. Umunsi n'igihe cyo kubisandaza hasi kiri hafi.

Nta kintu na kimwe mushobora gukora ngo mubihagarike. Ibi ni injyana y'amateka ubwayo, kuko nayo agira ubuzima bwihariye. Ushobora kuyapfukirana, ariko arakomeza agatutumbira hasi, akarandaranda, kugeza aho amaboko yawe atagishoboye kuhagera!

Nyakubahwa Hizi Egiselensi Perezida wa Repubulika, shikama, biraje!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Rubanda 05/03/2017 13:12

Gusubiza uyu wiyise Murwanashyaka

Va ibuzimu ujye ibuntu. Ni yo waba uri intore ya P Kagame, nta cyo wagombye kuvuga urenza ku byo yivugiye. Igihe kirageze ngo ukuri gutsinde ikinyoma. Na we ubwe (P Kagame) ntazi uko yagiye kwibona akabona ahari ibinyoma n'itekenika byadimbuwe n'ukuri. None wose (Murwashyaka) urata ibitabapfu ushaka gusama uwasandaye.!

Yivugiye ko nta mutekano, ko abantu bicwa barashwe, inzara irabiyogoza mu Rwanda,..... We atangiye kubikoreza urusyo rushyushye kdi nyuma y'ingoma ya P Kagame aba bateruzi be b'ibibindi bazabiryozwa nta kabuza. Ibi Kagame yavuze ni ibigaragaza ko ingoma ye iri mu marembera, ni ibimenyetso by'ibihe kdi ntibibeshya.

Ni iminsi mike mukabona ko P Kagame yabashyize mu rwobo mutazikuramo. Ingufu zose abamushyize ku butegetsi bamuhaye, bagiye kuzimwaka yibone mu kibuga wenyine. Birazwi ko Clan Clinton na Tony Blair ari bo bamushakiye bakamuha ingufu za politiki, diplomatie, economique, militaire,... ubu nta ruvugiro bagifite kdi na bo bari gushaka uburyo bamwikiza kugira ngo atazabakoza isoni avuga amabi bakoranye.

Amaraso y'abanyarda, congolais rdc, abarundi,... yamennye ntazatuma apfa neza ngo ahabwe icyubahiro gihabwa uwigeze kuyobora igihugu. Azamera nka Samuel Dos, cg Kadhaffi. Azashinyagurirwa bihagije, kuko ntazabona amahirwe yo kujyanwa muri TPI. Na we azi uko abakoreye Bampatsibihugu barangira cyane cyane iyo bamennye amaraso menshi. Umuvumo uzamukirikirana mpaka.

Ingoboka 05/03/2017 13:25

Rubanda urakoze cyane...

murwashyaka 05/03/2017 12:12

ntangazwa ninkuru mwandika zidafite icyo zimariye abaturage nagato.

Ese iyo mwifata mukandika ibintu byibinyoma gusa mutekereza iki?

Ese ubundi muba mugihugu cg mu ishyamba nti muzi uburyo igihugu kimeze. twe tureba final results nizo zatuma dufata conclusion ngo leta nimbi cg ninziza. Ese amahoro,umutekano,service zihuta,uburezi kuri Bose,....twifate tuvuge ngo leta mbi?

none ibyo mvuze nimwe mwabikoreye abanyarwanda cg ni leta iriho.

mwe guta umwanya niba mukunda igihugu cyanyu muze mufatanye nabandi kucyubaka mureke guta umwanya.

mwahenda udafite ubwenge.

njye ndi umuturage usanzwe ntaho mpuriye na politics gusa nkumuturage nshima leta nshingiye kubyo itugejejeho.

Iradukunda Paccy 05/03/2017 11:07

Njyewe Pee Mfite Ikibazo Kigaragaza Akarengane Pee Nigute Umuntu Urukiko Rwemeza Ko Ntaburanganzira Afite Yokuburana Isambu Nyuma Akayihabwa Niba Mugira Ngo Ndababesha Muzape E-mail Yanyu Mboherereze Copy Zurukinko. Tel:0723291312

Ingoboka 05/03/2017 11:51

Ushobora kutwoherereza inyandiko yawe - niba wifuza kumenyekanisha ikibazo cyawe - kuri adresse yacu : rwitete@gmail.com Ubwo tuzayitangaza uko uzayitwoherereza.