Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ikiganiro cya mbere mpuzamahanga mbwirwaruhame kuri jenoside yakorewe abahutu... Ku wa 25 na 26 Gicurasi 2017 i Buruseli

1 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Objet : PREMIÈRE CONFÉRENCE INTERNATIONALE SUR LE GÉNOCIDE HUTU RWANDAIS

COMMUNIQUÉ DE PRESSE

LA COMMISSION VÉRITÉ RWANDA informe que, suite aux changements actuels de politique américaine, LA PREMIÈRE CONFÉRENCE INTERNATIONALE SUR LE GÉNOCIDE HUTU RWANDAIS qui était prévu du 24 au 26 février 2017 à Washington D.C., Etats Unis d’Amérique se tiendra en Belgique du 25 au 26 mars 2017.

Les détails de la conférence (lieu, comment y arriver, le programme, les sujets, les principaux orateurs, etc.) seront communiqués aux participants après leur enregistrement par email.

Comme les places sont limitées, nous invitons tous les intéressés de se faire enregistrer. Les notes de confirmation seront envoyées aussi longtemps qu’il y aura encore des places disponibles.

Enregistrement:
Par mail à: rwanda.truth.commission@gmail.com
Date limite: 15.03.2017
Frais de participation: € 50.00 à payer à l’entrée.
Pour la Commission Vérité Rwanda
Dr. Nkiko Nsengimana Mr. Jonathan Musonera
Président du Conseil d’Administration Président du Comité Exécutif

COMMISSION VÉRITÉ RWANDA

Amashyaka Mn Inkubiri na RNC nshya, aratangaza ko azakoresha ikiganiro mpuzamahanga cya mbere kuri "jenoside yakorewe abahutu". Ibi bikaba ari ibintu bishya bidasanzwe rero muri politiki y'u Rwanda.

Ku bakiri bato, bakiri mu myaka 30 gusubiza hasi, dore byagenze mu ncamake : mu ishyano ryagwiriye abanyarwanda, imbaga y'abantu yaratikijwe. hariho intambara ishyamiranyije ingabo z'ibice bibiri byari bishyamiranye : ishyaka MRND yari k'ubutegetsi na FPR Inkotanyi, agatsiko k'indwanyi kari karatehe u Rwanda gaturutse i Bugande mu w'1990. Iyi FPR yari yigenjemo abari impunzi z'abanyarwanda icyo gihe, bari bamaze imyaka 30 mu buhungiro.

Intambara yaje kurangirira no guturira ikivi kuri jenoside, yahitanye abanyarwanda kugeza na n'ubu batazwi umubare. Icyo tuzi ni uko ari abenshi cyane. Mu gihe cyose cy'intambara mbere ya jenoside, abantu bagiye bicwa hirya no hino mu gihugu, bishwe n'umwe cyangwa undi mu baranaga. K'uturere twaberagamo intambara, ubuhamya bw'abacikacumu na n'ubu bwemeza ko FPR-Inkotanyi zakuburaga aho zinyuze hose.

Mu w'1994 rero noneho ibintu biba umwaku: ku ruhande rumwe, interahamwe - n'intore z'ubu za Kagame - nyuma y'ihanurwa ry'indege ya Habyalimana wari umukuru w'igihugu ndetse akayigwamo, zahute mu banyarwanda ziratema nk'izitema amasaka. Zibasiye abantu bose batavugaga rumwe, na MRND, baba abatutsi, baba abahutu. Nyamara "abatutsi" bibasirwa k'uburo bw'umwihariko. Ibi nyine interahamwe zabikoraga aho leta ya MRND yagenzuraga.

Ku rundi ruhande, FPR-Inkotanyi nayo ikomeza akazi kayo yari yaratangiye kuva mu w'1990, mu majyaruguru y'u Rwanda. Yaje ikubura, yica abantu bose ihuye nabo, itababona ikabahiga mu mibyuko, mu mashyamba...hose. Yibasira "abahutu", irabica mu imbere mu gihugu, ibarangije ikurikira abayihunze muri Kongo yahoze ari Zayire. Ng'uko muri make uko byagenze.

N'ubwo nta munyarwanda utarakozwe mu nda n'izo nkoramaraso zo ku mpande zombi, ntituzi impamvu, hahiswemo kuvuga "jenoside yakorewe abatutsi" gusa. Ubundi uko tubitekereza, mu gihe kandi tuzi neza ko abicanyi bari abanyarwanda, bica abandi banyarwanda kandi baba abicanyi n'abo bishe bakaba bari abanyarwanda b'ingeri zose, amoko yose, uturere twose, byagombaga kwitwa "jenoside y'abanyarwanda". Ariko sinzi impamvu byitiriwe "ubwoko"bumwe gusa.

Iki kiganiro cya mbere rero cyo kwemeza "jenoside yakorewe abahutu", gishobora kuba ari intambwe ya mbere mu kwunga abanyarwanda n'amateka yabo. Tubihange amaso.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article