Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ibyorezo by'inkongi birasubiriye! Ese kuki nta bigo, ibipangu inganda, amaduka n'imiturirwa bya FPR-Inkotanyi, Kagame n'ibyegera bye bijya bifatwa n'inkongi?

1 Avril 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Sinzi niba namwe mwarabibonye mutyo, ariko muri iki gihugu cyacu, buri gihe ahantu hacucite abantu leta yacu itifuza, akenshi birahera bigatinda, ariko bikarangira habaye inkongi. Inkongi tuzaminyereye mu magereza y'igihugu cyacu. Mwibuke n'izikunze kwibasira imitungo y'abantu muru Kigali...

Igitanagaje ariko, ni uko ibi byose birangirira mu bwiru! Ninde uzi umwanzuro n'umwe ku nkongi nibura imwe? Duheruka polisi itumenysha ko bagiye gukora iperereza, maze bihagararira iyo... Kugeza indi nkubiri itangiye. Ubwiru bwerecyeranye n'izi nkongi, bunarebana n'abantu bahakomerekera cyangwa bakanahakariza ubuzima. Twibutse buri gihe, iyo izo nkongi zirimo kugurumana, hanumvikana urusaku rw'amasasu araswa muru gereza. Nta na rimwe polisi yemerera abanyamakuru kwegera aho ibintu bibera ngo bihere ijisho n'amatwi, ngo bandike ibyo babonye cyangwa bumvise.

Ubundi ahantu nko muri gereza hashobora kuba inkongi imwe y'imapanuka, ariko ntibishobora kuba buri guhe, kandi muri gereza zose. Kuko iyo habaye imwe ku bw'impanuka, irahagije kugirango ikangulire abayobozi bashinzwe za gereza, gufata ibyemezo bigamije gukumira impanuka nk'iizo. Mu Rwanda rwacu siko biri...

Aliko ikindi giteye amatsiko, ni uko inkongi zo muri iki gihugu, buri gihe zibera ahantu hari abantu batagwa ku nzoka z'abategetsi : za gereza! Mu duce tw'umujyi dukenewemo ibibanza byo kubakamo! 

Jye mbona izi mpanuka ziteye amatsiko! Mwe mubibona mute?

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article