Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Kagame na FPR-Inkotanyi ni agatsiko k'amabandi koko yashatse gukora politiki, bagomba gusubiza u Rwanda n'abanyarwanda utwabo basahura!

5 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Burya iyo mubona Kagame agundira ubutegetsi, FPR yoe ikamujya inyuma ntihatigire n'umwe unyuranya, impamvu si iyi : Ni uko nk'uko umwe mu bagize ubu leta ya Kagame, karimikarere Evode yigeze kubivuga, FPR-Inkotanyi ari agatsiko k'amabandi yitwaje intwaro, kayogoje igihugu kugeza uyu munsi, gacuze igihugu na rubanda, duke bafite.

Ububandi bwa Kagame n'ishyaka rye babanyuza mu bucuruzi. Nk'uko iki kinyamakuru The Economist kibitubwira - dusanzwe tubizi ariko iyo nonehe n'abanyamahanga babireye abagabo birushaho kugira ireme - FPR-Inkotanyi ishyaka riyoboye (nako risahura) igihugu cyacu n'abanyarwanda kuva muri 1994, ngo riri mu bucuruzi. Ubucuruzi bw'ingeli zose kuva ku nganda n'amabanki, kugeza kuducogocogo. Ariko se FPR'Inkotanyi ninde, ni iki mu Rwanda? Ni Kagame. Ni Kagame n'umuryango, n'abatoni be n'abo bafitanye amasano ya hafi. Ubucuruzi bwose rero, ni ukuvuga ko bukorerwa umuntu umwe n'agatsiko ke.

Bisobanura rero, nk'uko tuzi iri shyaka n'abayobozi baryo, ko Kagame, umugore we na bamwe mu byegera byabo, aribo bihariye amasoko yose mu Rwanda. Bityo, akaba nta muntu mu Rwanda ushobora kubona isoko iryo ariryo ryose atari umunyaryango, cyangwa adatanze ruswa itubutse.

Ni nayo mpamvu abikorera ku giti cyabo bose, batigeze bashaka gukorera mu kwaha kwa FPR-Inkotanyi, batotejwe: bamwe barahombejwe, babuzwa epfo na ruguru, bamburwa utwabo. Abandi barishwe. Kagame arikirigita akisetsa iyo yha kwamagana za ruswa cyangwa umutekano mucye ku bantu urimo n'umwicanyi: byose bituruk mu ishyaka rye. Biri mu murongo w'ishyaka rye. Niwe uyoboye iryo shyaka. Niwe rero utanga amabwiriza.

Bizagora cyane Kagame kuvangura inyota y'amafranga n'iy'ubutegetsi. Ni nko gusaba ikirondwe kuva nka cyafashe! Iyo Kagame, umujura w'ikirenga, yisaranga imbere y'urugaga rw'abajura rero ni nko gusetsa imikara.

Ntibishoboka ko ishyaka riri k'ubutegetsi rikora uburuzi, ngo he kubaho za ruswa! Ntibishoboka. Iyo shyaka riri k'ubutegetsi ryihaye gucuruza rikabishyiramo ingufu nk'izo FPR-Inkotanyi ikoresha, byanze bikunze, imiyoborere yaryo y'igihugu ishingira kuri za ruswa, kwiba no kunyereza umutungo w'igihugu.

Mu by'ukuri, gucuruza ugomba kuba umwe mi mirimo cyangwa imyuga, ihabanye n'ishyaka riyoboye igihugu. Kandi n'ubundi niko byahoze, mu Rwanda byazanywe n'akaga gatsiko k'amabandi kashatse gukora politiki!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article