Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Diane Shema Rwigara, umunwa w'iminwa yose n'ijwi ry'amajwi yose y'abapfukiranwa n'abaniganwa ijambo muri iki gihugu.

18 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Uretse abanmbari b'ingomba, inkotsa na vuvuzela za Kagame, nta n'umwe udashobora kwemeranya na Diane Rwigara ibyo avuga. Turabizi si uwa mbere ubivuze. Hanze abanyarwanda benshi barabivuze, baranabyindika. Mu gihugu, hari abageregeje, ariko bagatwarwa intambike bataranarangiza interuro batangiye. Kandi banigensera!

Ariko Diane aho abereye intwari ni ugutinyuka akabivugira muri iki gihugu: Ubundi nta mpamvu yagombye kuzira icyo avuze, cyangwa twagombye kubimushimira, kuko biri mu burenganzira bwe nk'umunyarwandakazi kuvuga icyo atekereza ku gihugu cye! Ariko nyine tuzi uburyo iyi ngomba iganje ku Rwanda itihanganira na gato ugize icyo ayinengaho icyo aricyo cyose.

Kuko yifata nk'intagatifu! Nta kibi ikora! Nta kosa ikora! Kuvuga amabi n'amakosa yayo rero bikaba guca inka amabere. Ku buryo "kuvuga nabi ubutegetsi" ari icyaha kikujyana mu buroko (iyo ugize amahirwe), cyangwa ikuzimu (iyo wabyukanye umwaku)! Akenshi abenshi boherezwa ikuzimu.

Diane Rwigara, ni ubwo yarangiriza aha kuvuga, iri rikaba ariryo jambo rye rya nyuma k'ubutegetsi bwa Kagame maze akifata akicecekera, azinjira mu mateka nka Ndabaga! Kuko yahangaye ingoma yigize akaraha kajyahe akayibwira ukuri gutoneka, kandi abanyarwanda hafi ya bose batekereza. Avuga biriya, yavugiye amamiliyoni n'amamiliyoni y'abanyarwanda. 

Icyaduha ba Diane Shima Rwigara bakikuba inshuro miliyoni mu gihugu cyacu. Nako barahari : ahubwo icyaduha bose twese tugashira ubwoba tukunga mu rye, kugeza duhahamuye tugahangura iyi ncyenya itumazeho abantu.

Reka twanzure tubasangiza isesengure ry'uwitwa Francis Kayiranga

Aho Diane Rwigara ntiyaba ariwe ka AGATONYANGA kaburaga ngo amazi yuzuye muri cya kirahure asandare ?

Wasanga Diane Rwigara atari cya gitonyanga cyaburaga ngo amazi yarangije kuzura cya kirahure asendere maze ameneke? Amazi nivugira n’ibibazo uruhuri u Rwanda rumaze guterwa n’ubutegetsi bubi bwa Kagame na FPR. Umva Kagame na DMI bishe benshi harimo ise wa Diane Rwigara Assinapol, batekinitse byinshi harimo ibyaha by’ibinyoma bakoresheje bafunga benshi harimo na Victoire Ingabire, inzara iravuza ubuhuha mu gihe Kagame yiyubakira za hoteli ashobora kuryamamo wenyine nkuko Rwigara Diane aherutse kubivuga, abashomeri ni benshi n’ibindi bibazo umuntu atarondora ariko noneho igihe kirageze ngo Kagame abone ko burya atari buno. Baramutse bagize icyo bakora kuri Diane Rwigara y’amazi yuzuye muri cya kirahure arabasandarana!

None ubu abanyarwanda baricwa n’inzara Kagame akishongora ko yanze umuceli abazungu bamuhaye yarangiza agafata ya ndege ye ihenze akajya kurya amafiriti i London mu Bwongereza na Boston muri Amerika abanyarwanda bicira amasazi mu maso! .Arangira Padiri Nahimana n’ishyaka rye gutaha. Arafunga ba Gen Rusagara, Col Byabagamba, Evode Imena, Shyaka Kanuma n’abandi benshi ntavuze. Ararasa ba Tony Nzamwita, akica ba Mucyo, akica ba Rwabukamba n’abandi ntarondoye yarangiza akibwira ko abanyarwanda batabibona. Diane Rwigara aduhaye urugero rwiza kuko uretse kumuroga, kumwica, kumufunga cyangwa kumubuza uburyo ntakindi ubu bashobora gukora kuko yiyemeje kuvuga ibitagenda.

Ibyo Diane Rwigara arimo avuga ntabwo ariwe wenyine ubibona kandi ntabwo yatangiye kubibona mu cyumweru gishize. Abanyarwanda barambiwe ingoma ya Kagame kandi nawe agomba kubyemera bitaba ibyo tugomba guhagurukira hamwe tukazabimwereka mu kwa munani. Utabona ko ya ingoma ya Kagame iri hafi kurangiza Buranga na kazi ke kandi abakomeza kwica no gukora amabi mw’izina rye baba abacamanza n’abandi bayobozi mu turere bose barazwi tuzababaza amabi barimo bakora. Akaburiwe n’impongo.

Francis Kayiranga

Francis Kayiranga

Partager cet article

Repost 0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :

Commenter cet article

Ingoboka 18/03/2017 12:30

Urakoze Rubanda, kugeza abandi basomyi ibi bitekerezo byiza.

Rubanda 18/03/2017 09:08

Kugira ngo abanyarwanda bibohoze ingoma mpotozi y'a P Kagame n'agatsiko le bagomba gutsinda mbere y'a byose UBWOBA.

Nibadatsinda UBWOBA ngo bahaguruke bavuge ibibabangamiye byose, bajye mû muhanda bigaragambye bamagana amabi yose akorwa na P Kagame n'agatsiko ke bazapfa barangire nk'udushwiriri.

Ngo wima amaraso igihugu imbwa zikayanywera ubusa. Ak'imuhana kaza imvura ihise kandi uburenganzira bwa muntu buraharanirwa. Abateretse Kagame ku butegetsi nibabona Rubanda yahagurutse yariye karungu, bazareba ku ruhande ntibazamufasha ahubwo nibabona Rubanda yiyemeje kdi ifite ingufu bazayijya inyuma kuko nazi KO nta ngabo, nta ngufu zibaho zatsinda Rubanda. Abazungu bategereje ko Rubanda ifata iya mbere ikarwanya Kagame n'agatsiko. Ntimuzibeshye ngo bazabakuriraho Kagame ngo bamaze kumenya amanyanga ye. Oya. Abazungu bareba inyungu zabo kdi bashyizeho Kagame ngo arengere inyungu za bo sibo rero babangamira Kagame ariko nibabona Rubanda yahumutse bazakuramo akabo karenge nyuma bashake uburyo bazaha inyoroshyo Rubanda kugira ngo barebe uko bazakorana inyungu zabo zigakomeza.

Abanyarda baba hanze bagomba kugeza ahashoboka hose amabi ya Kagame. Bagomba gukoresha conférence, bagomba kwandika za pétitions, gukora lobbying bakagaragaza uko abanyarwanda babayeho mû kaga n'akangaratete, bakabonana n'abategetsi bafata ibyemezo muri iyi si ( USA, UK, Union Européenne, Russie, Chine, Canada,....). Tuzi ko ari bo bahaye Kagame ingufu n'ubutegetsi ariko Ubu bamwe muri bo bamaze kurambirwa amabi ye cyane amaraso menshi yamennye. Twibuke KO Kagame amaze kubura amaboko kuva clan Clinton yatsindwa amatora na Tony Blair akaba adafite uruvugiro nka mbere.

Kugira ngo ingoma ya Kagame n'agatsiko ke iveho burundu bisaba ubwitange bwa buri wese. Ni ukuvuga abanyapolitiki, abanyemari, abaturage basanzwe, abasirikari, abapolisi bagomba gushyira hamwe. Abakiboshwe na Kagame bakibohora bakava ibuzimu bakajya ibuntu ( aha birareba cyane abasirikari n'abapolisi bagendera mû kigare cya Kagame. Igihe cyo kwibohora ni iki).

Musabe Imana ibohereze Roho Mutagatifu abahe Inema n'Ingabire yo Gutsinda burunduUBWOBA.

Twibuke abacu babuze ubuzima kubera ubutegetsi bubi. Dusure kenshi kdi dusabire abacu bafunzwe barengana, bazira ibitekerezo bya bo n'ukuri bagaragaje.

Abishyize hamwe nta kibananira. Ak'imuhana kaza imvura ihise. Imana ifasha uwifashije.