Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

"Bwana Kagame, dusubize mama atahe"! Twizere ko abana ba Viyoleta Uwamahoro, batazahanirwa ko nyina yateye inyanya Kagame!

16 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Abana ba Violette Uwamahoro, bafashe ikaramu bandikira perezida Kagame. Baramusaba ko arekura nyina wababyaye akagaruka mu rugo! Birumvikana, aba bana bashenguwe n'agahinda n'irungu byo kubona nyina atabari iruhande, kandi banumva ko afunze. Ese Bwana Hizi Egiselensi Nyakubahwa Perezida we Repubulika arabumva?

Biragoye gusubiza yego! Kuko nk'uko tuzi Kagame, abana yagize imfubyi muri iki gihugu cyacu ntibabarika. Cyeretse wenda niba muri ibi bihe yarabonekewe. Ariko icyo twakwimira ni uko yabera mu buzima yakwerekana ko ari umuntu ushobora kugira imbabazi n'impuhwe. Cyane cyane ku bana bato nk'abariya!

Mu gihe dutegereje ko perezida Kagame abonekerwa, hagati aho mushobora gushyira umukono wanyu kuri iyi nyandiko imusaba kurekura Violette Uwamahoro.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article