Ingabo z'u Rwanda, nako bya bisumizi bya Kagame, ngo byongeye byisasiye abarundi batatu. Abarundi b'abaturage basanzwe, barimo kuroba mu kiyaga cya Cyohoha! Iki kiyaga u Rwanda rugisangiye n'u Burundi. Birashoboka ko abarundi cyangwa abanyarwanda barenga umupaka wo mu mazi: ariko se ngombwa kurasira kwica? kandi si ubwa mbere...

Turi abaturanyi. Ibibazo nk'ibi bishobora kurangizwa nkuko bisanzwe mu baturanyi. Kandi abasirikare bafite ubushobozi bwo gufata abo bantu ntawe bishemo cyangwa ngo bakomeretse. Ikindi kandi, nibyiza kugurana umubano mwiza n'abaturanyi, kuko icyo gihe habaho ubufatanye mu nzego z'imitekano hagati y'ibihugu byombi. Ndetse n'ubufatanye mu butabera, ku buryo umwene gihugu wakosa hakurya y'umupaka agahungira mu gihugu cye, n'ubundi yakurukiranwa.

Jye ntabwo nshyigiye kumena amaraso y'abantu kandi igihugu kitari mu ntambara cyangwa atari impanuka. Niyo mpamvu imicungire y'impaka nk'iyi hagati y'abaturanyi ishingiye ku mahane no kwanduranya, nyigaya kandi nyamaganira kure!

Basirikare b"u Rwanda nimwunamure icumu mureke kwica: nimubirekere ibisuma n'ibisumizi bya Kagame.

Retour à l'accueil