Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Bayobozi bacu b'igihugu cyacu, nimureke kwiha amenyo y'amahanga! Mwaratahuwe mu bucabiranya n'ishandakisha byanyu!

30 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Ntacyo abatekinikira perezida Kagame bazongera kuviringa ngo gihere mu bwiko! Gutekinika babigize umwuga n'akamenyero, bagirango ni ibintu bisanzwe bashobora gukora uko bishakiye. None byarabasandaranye, iyo babikoze birara bimenyekanye. N'ibinyoma byose barai basanzwe bakoresha kugirango basobanure ubugizi bwa nabi bwabo, byaramenyekanye. Ntawe bazongera kubeshya.

Uko byagenda kwose, mubo abayobozi bacu bazabeshya, Adeola Fayehun nta barimo. Uyu mwali w'umunyamakuru, afite ubusesenguzi ku biba mu gihugu cyacu, bwimbitse kandi bukaze. Ntacyo wamubeshya. Ibibazo yibaza muri iki kiganiro cye, nta munyaranda n'umwe utabyibaza, uretse ibisahiranda, bibona ibintu bikinumira cyangwa bigakoma amashyi ngo bitubikirwa imbehe.

Naho ubundi isesengura rye ni ryiza cyane, rirambika ubusa ingoma y'abicanyi ruharwa badahaga amaraso, ari n'ako basaritswe n'ubusahuzi.

Dore izindi video avugamo ibibera mu gihugu cyacu! Ninde utemeranya nawe?

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article