Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Aho FPR-Inkotanyi na Kagame bubaka inkuta hagati y'abanyarwanda, Green Party yo irashaka kuzagurira no ku mipaka yacu n'abaturanyi bacu!

21 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Ni agahomamunwa! Ibi nibyo abanyarwanda twita rwose agahomamunwa, iyo tutabyise ishyano. Ku bw'amahirwe, Green Party na Frank Habineza, ntibazatsinda amatora. Bshobora no kutabasha kwiyamamaza. Niyo mpamvu, ku bw'andi mahirwe, ibyo Uyu Frank Habineza yavuze k'umutekano, twabifata nk'urwenya! Yarivugiraga! Naho ubndi inzozi ze zo kuyobora igihugu cyacu azikabije, zigahinduka ukuri, n'irindi shyano twaba tugushije nyuma ya FPR-Inkotanyi na Kagame!

Nae se ngo, yakwubaka inkuta hagati y'u Rwanda n'ibihugu bidukikije! FPR-Inkotanyi yubatse inkuta inkuta hagati y'abanyarwanda, ariko kuri Frank Habineza ibyo ntibihagije, ni ngombwa kwagurira izo nkuta no ku baturanyi! Frank Habineza, nta gahunda afite yo kwunga abanyarwanda, nta n'iyo afite yo gusabana n'abaturage no kurangiza ibibazo mu biganiro n'imishyikirano hamwe n'aba bafitanye ibibazo n'igihgu cyacu bose!

Uwaroze abirabura ntiyakarabye: turimo turubaka ubumwe bw'akarere n'ubw'Afrika, none umwe mubararikiye kuyobora igihugu, gahunda ye n'iyo kwubaka inkuta hagati y'imipaka! Ikibazo : uyu mugabo azi aho isi igenze izenguruka?

Frank Habineza siwe wahibye igitekerezo cyo guhanga ishyaka rishingira imigambi yaryo k'ukurengera ibidukikije. Kimwe n'abirabura bose ku birebana na politiki, n'ibyo yateruye mu bazungu, ashaka kubigana.  Hagati aho akaba ari n'uburyo bwo kwishakira amaboko hanze, yashobora no kumufasha nko mu buryo bw'amikora y'ishyaka. 

Ariko ubusanzwe, muri ibyo bihugu by'abazungu usanga abantu bose barabaye nk'inyamaswa, abantu bajya mu mashyaka nk'aya, nibo usanga hari akantu nibura gato ka nyabantu kabasigayemo: nibo akenshi usanga barwanya mu bihugu byabo akarengane, ivangura n'izindi zangano zigirirwa cyangwa zikorerwa abanyamahanga, cyane cyane abirabura. Mu rwego mpuzamahanga ni n'abo usanga barwanya inkuta zubakwa ahandi nko muri Palestine na Israël. Frank Habineza, muri aya magambo, ahabanye cyane n'ishinga z'amashyaka ya Green Parties zo ku isi yose.

Ibi byerekana ko abirabura bagomba kureka kwigana ibyo babonye byose bagakora politiki ihwanye n'imitekerereze yabo. Ibitekerezo bya Frank Habineza bihabanye n'imiterere ndetse n'ibitekerezongenga by'mashyaka ya Green Parties, kandi bihabanye n'ubushake bw'abanyafrika bwo kwubaka ubumwe. Binatandukanye n'inyota y'abanyarwanda bifuza guhindura imiyoborere no kugera k'ubwiyunge nyakuri, ndetse ku kwishyira ukizana! Ibi ntacyo abivugaho nk'aho ibintu ari de! Frank habineza ahubwo aragaragza ko yemeranywa na politiki ya Kagame - umuntu akaba yibaza impamvu yiyamamaza aho kumushyigikira - kandi ko ntacyo azayihinduraho, ahubwo azayisunika kugeza ku ndunduro. Yerekanye ko ari umuhezanguni, avuga ibintu na Kagame atigeze atekereza!

Cyakora tumugarukiye ku zindi ngingo - niba nyabyo atari amashyengo - Frank Habineza afitiye imigambi myiza abayobozi b'utugali, abapolisi, abasirikare n'abarimu! Ariko ntavuga abaganga. Ntacyo avuga k'urubyiruko n'ubushomeri! Ntacyo avuga ku isaranganywa ry'ubutunzi bw'igihugu n'imibereho myiza y'abanyarwanda...n'ibindi byinshi asa n'aho atitayeho. Muri make, arajwe inkeke n'ikibazo cy'umutekano nka Kagame! aratinya iki ku banyarwanda?

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Kagitumba 22/03/2017 16:14

Ahaaa uko bizwi nishami rya FPR rifashkwe numuhutu de service. Abantu banyawe muri cerveau....