Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Abayobozi b'igihugu cyacu ni nk'ibyihebe, bifatanya abanyarwanda ho ingwate bwifashishije ubutabera

28 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Umutegarugli Uwamahoro Viyoleta, ubu waginzwe ingwate n'ubutegetsi bwa Kagame, aherutse kugezwa imbere y'ubucamanza. Ariko ibyo aregwa birashekeje cyane: ngo arashaka kugirira  nabi umukuru w'igihugu! Ngo yamennye amabanga y'igihugu!

Birashekeje kuko biragoye kwumvikana uburyo umuntu yamena amabanga ya leta adakoramo: ayo mabanga se aba yayamennye ayabwiwe n'iki? Wamenya ibintu utegereye ute? Ntabwo byumvikana nta n'ubwo bishoboka. Cyeretse wenda ari maneko, ariko umenya ibyo abtekenikinika baribagiwe kubyandika muri dosiye yabo! Kuko ntaregwa kuneka.

Ikindi, iturufu rindi leta ya Kagame ikoresha ngo ni mubyara wa Violeta Uwamahoro, wameye ibyo byaha. Ariko ibi turabimenyereye, aho leta ikoresha abantu bo miryango, mu mugambi wo gutera inzangano n'inzigo mu banyarwanda. Si ubwambere. Abantu bose iyi leta yafasheho ingwate buzuye muri za gereza, bose bafite umuntu wo mu muryango wakoreshejwe ngo amugambanire.

Aka kamenyero ko kuryanisha abanyarwanda n'imiryango hakoreshejwe ubutabera, bigomba guhagarara. Uwamhoro Viyoleta akwiye kurekurwa, cyane cyane ko anatwite, kuko ibyo arengwa ari amahomvu. Ndetse n'abafunze bose bazira ibikorwa byabo bya politiki, bose bakwiye gusubizwa uburenganzira bwabo, kuko bose bazira ubusa.

Kagame akwiye kandi kwumva akamo yatewe n'abana ba Viyoleta, akabarekurira nyina. Abo yagize imfubyi ni benshi. Ntibimuhagije?

Partager cet article

Repost 0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :

Commenter cet article