Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Abayisilamu bo mu Rwanda baba aribo bagezweho mu kuba ibitambo by'amatora ateganyijwe muri Kanama?

27 Mars 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Buri gihe iyo amatora y'umukuru w'igihugu mu gihugu cyacu yegereje, tuba twiteguye ibisasu n'amagerenade biturika hirya no hino, bigahitanira ubusa inzirakerengane. Muri ibyo bitero kugeza n'ubu abanyarwanda batazi neza aho bituruka, "abakekwaho ubugizi bwa nabi" barafatwa! Ariko ntutujya tumenya aho barengeye, n'abayobozi ntibatugezaho imiyanzuro baba barakuye ma maperereza niba nayo bayakora.

Cyakora n'ubundi, na mbere y'uko abantu batangira kwibaza ibibazo, abayobozi baringuranwakaza bakatumneyesha ko ibyo bitero ba nyirabyo bazwi, ari interahamwe cyangwa abambari ba Kayumba. Ibyo byose kandi ariko batwizeza ko umutekano ari munange!

Ariko ubu kuri aya matora ari imbere - dore ko atari n'amatora ahubwo arikinamico - barasa n'abashobewe n'abamanjiriwe. Bazi ko ibinyoma babeshye mu bihe byashize bidashobora kwongera gufata, keretse bashaka gusetsa imikara. None bakongera bakavuga ngo batunguwe n'interahamwe cyangwa na Kayumba? Oya ntibishoboka.

Niyo mpamvu rero babonye aho bacukumbura indii turufu bazarisha uyu mwaka : ibitero by'abayisilamu. Burya biriya bari bamaze iminsi babagera amajanja, ni aha byaganishaga! Abakirisitu bo bamaze kwigura, ubu wenda bo bazagira agahenge uyu mwaka! Dusabira abavandimwe bacu b'abayisilamu!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article