Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Umururumba w'amafaranga n'imali, utumye leta ya Kagame itera amabuye aho Imana yajishe ibisabo by'u Rwanda : amashyamba n'ubutaka bw'u Rwanda byeguriwe ibisahiranda by'inkoramaraso

4 Février 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Mu nama idasanzwe y'abaministri yabaye ejo taliki ya 3 Gashyantare, leta ya Kagame, mu byemezo byayo bibiri yerakanye ko abayobozi b'igihugu cyacu, mu mururumba wabo w'amafranga, batazi neza aho ikireazi cy'u Rwanda giherereye. Mu byemezo bibi yafashe " (1) Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano y’ubufatanye mu micungire y’ishyamba rya Leta hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Sosiyete Unilever Tea Rwanda Ltd, riherereye mu Karere ka Nyaruguru. Kandi (2) yemeje itangwa ry’ubutaka buri mu mutungo bwite wa Leta buherereye mu Karere ka Nyaruguru, Intara y’Amajyepfo bugahabwa Sosiyete Unilever Tea Rwanda mu rwego rw’ishoramari ryo kwagura ubuhinzi bw’icyayi". Ibyo byemezo mushobora kubisoma hano.

Icya mbere dukwiye kumenya, ni ubukungu cyangwa ubutunzi bw'igihugu icyo ari cyose bushingiye k'umutungo kamere wacyo. Byose niho bituruka. Ibyuma byose tubona, amamashini, imiti n'ibindi bintu tubona nk'ibitangaza, ntibimanuka mu ijuru, byose bituruka mu mutungo kamere tubona buri munsi haba mu mikrere, mu muyaga, ku butaka, mu nsi y'ubutaka, mu mazi, munsi y'amazi, mu bimera, mu nyamaswa n'utunyamaswa, n'ibindi. Amashyamba kamere y'u Rwanda ni amwe muri make ya cyera cyane kandi atarajagaswa n'abantu. Ni ukuvuga ko agicumbikiye ibinyabuzima (inyamaswa n'ibimera, ndetse n'amabuye) bimwe bishobora kuba bitazwi, ari akataraboneka, bityo bikaba byifitemo akamaro n'ubshobozi butazwi... Iyo abashoramali b'ibisahiranda nka Unilever bashishikajwe n'amashyamba cyangwa ubutaka ubutaka bwacu, ntabwo ari ibintu tugomba kwishmira. Ntabwo igihugu cyacu kigomba gushyira mu maboko y'abanyamahanga umutungo kamere wacu gutya gusa. Igihugu kigomba kwiha ubwacyo uburyo bwo kwiga no kubungabunga umutungo kamere wacu. Ku buryo niyo twakwemerera abanyamahanga, baba baje gukorana n'impuguke zacu, kandi arizo ziyobora ibikorwa byose.

Unilever ni imwe muri za kampani nini cyane zigenzura, ibinyobwa, imiti (ivura abantu n'iyica udukoko) bikorerwa ku isi. Murebye neza ku bifuniko by'ibiribwa cyangwa ibinyobwa mugura ma maduka, biva cyane cyane i Burayi, mwasangaho akaranga ka Unilever cyangwa cyangwa kimwe bintu ikora mu nzego zinyuranye. Ikibazo n'izi kampani rero, ni uko ku mpamvu z'umururumba w'amafaranga - aha impamvu zicudikanye na Kagame zirisobanuye - no kubyaza umusaruro ndanga kamere ibikorwa byabo, ntibatinya kunyanyagiza uburozi ku cyo bakozeho cyose : imiti yabo ikoreshwa mu buhizi ngo barica udukoko cyangwa ibyatsi bibi, byangiza imyaka cyangwa inyamaswa, yuzuyemo uburozi bwangiza ubuzima bwa byose : ubutaka, ibimera, inyamaswa, amazi, n'ibindi. Niyo mpamvu abazungu bamaze imyaka n'imyaniko barya, banywa, cyangwa bakoreshwa ibintu byakozwe n'aya makampani, usanga ubu bose ari imibore ya kanseri.

Unilever kimwe n'andi makampani basangiye umwuga - unasanga akenshi bahuriye mu dutsiko tumwe turengera inyunga zabo nibo barozi ba mbere ku isi. Ariko bagasubira inyuma, bashingiye ku ndwara zateye n'amarozi banduje abantu, bagakora imiti...idakiza! Ibyo byose ari uburyo bwo gukomeza gukamamo amafaranga abantu; Imibare yabo iroroshye : kuroga ibiribwa n'ibinyobwa, abantu, inyamaswa, ibimera, amazi ndetse n'inyamswa bikarwara, bagasubira inyuma ngo bazanye imiti!

Amakampani nka Unilever afite kandi undi mwihariko : mu bushakashatsi bakora muri ayo mashyamba n'ubutaka iyo bahavumbuye akantu gashya, bahita bakagira akabo, igihugu n'abaturage bakaba batakaje uburengazira bwabo kuri icyo kintu: tuvuge, bavumbuye ubushobozi bwo gukiza indwara iyi n'iyi, mu kimera iki n'iki, abanyarwanda basanzwe bakoresha mu buryo bunyuranye! Icyo gihe, abanyarwanda bahita bamburwa uburenganzira bwo kwongera gukora kuri icyo kimera, kuko gihita gihinduka umwihariko bwite w'iyo kampani! Ni nako bigenda ku myaka n'inyamaswa.

Hashize igihe aya makampani yamaganwa hose ku isi, cyane cyane mu bihugu akomokamo kuko yayogoje ibintu: yaroze abantu, ubutuka, imigezi, ibyatsi...nta hantu na hamwe mu burayi cyangwa muri amerika ushobora kugera k'umugezi utemba ufite inyota ngo wuname unnywe amazi. Ntaho wanyura ku biti by'imbuto byimejeje ku nkengero z'umuhanda cyangwa mu ishyamba ngo ube wahanura urubuto ngo ururye! Inzogera yahita yirenga, kuko uburozi buri hose. Niyo mpamvu mu bihugu byinshi aya makampani yahagurukiwe...none dore arimo guhungira mu Rwanda, aho Kagame yica agakiza, nta wushobora kumuvuguruza.

Nyamara amakuru n'ubuhamya ni byinshi, byamagana ubugiranabi bw'aya makompani, bitangwa n'abayakozemo, abayakoreye, abo bakoranye, cyangwa impuguke zikomeye cyane cyane mu bushakashatsi mu by'ubuzima. Si ukuroga abantu gusa! Inyinshi muri izi kampani za rusahiranda, zibifashijwemo n"abayobozi batita ku nyungu z'igihugu n'abaturage, ntizitinya gukoreha ubucakara, ubucakara butaranarebera izuba abana!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article