Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Rushyashya gashozantambara, ngo Kayumba agiye gutera u Rwanda aturutse i Bugande!

17 Février 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Byabaye umuhango n'akamenyero, mbere y'amatora hagomba kuba ibitambo. Iby'amagerenade byarahishuwe! Iby'ibyihebe by'abayisilamu nabyo bihindutse ikinamico ribishye! Ariko kuko hagomba ibitambo ni ngombwa gushakisha andi mayeli! Ubu barashaka abo bahukamo bakica cyangwa bagafatwa ni ingabo za Kayumba!

Banyarwanda murabe maso! Kayumba ntashobora gutera u Rwanda aturutse i Bugande, kuko iki gihugu ari inshuti y'u Rwanda. Kaguta na Kagame ni inshuti magara, ntibakabeshye. Kandi bafitanye amabanga nk'ayabendahamwe!

Ibi rero ntibibarangaze! Ahubwo dore icyatumye rushyashya yandika aya mateshwa : ni ishyari ry'uko umunyamali Rujugiro Tribert Ayabatwa agiye gushora imali ya miliyoni 20 z'amadolari. Bityo kuba uyu munyemali yarabaye igicibwa mu Rwanda nka Kayumba, Kagame akaba yikanga balinga ko bafatanya bakamutera!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article