Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Paul Kagame ayobora ikihe gihugu? Bwaba bwarayaze ntitubimenye? Cyangwa nawe asigaye avodavoda gusa!

8 Février 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Igihe cyose umukuru w'igihugu afunguye umunwa, mba niteguye guseka, ariko ari ukwanga kurira. Hari abyo avuga ukagirango arimo ariterera urwenya rwa gishinyaguzi, cyangwa aravuga ikindi gihugu kitari u Rwanda ayobora. Cyangwa ukaba wakwibaza niba agifite mu mutwe hakomeye!

Cyangwa se ni amarenga acira abanyarwanda ko atari we ufite ububasha n'ubuyobozi kuri uru Rwanda! Kuko iyo avuga ngo nta wukwiye kuziza umunyarwanda icyo aricyo cyangwa yemera wagirango arimo arashinyagurira miliyoni 12 z'abanyarwanda. Cyangwa akaba atazi ibibera mu gihugu ayobora. Cyangwa na none, ibibera mu mihanga y'uyu mujyi wacu no hirya no hino mu gihugu, abirebera nka twe twese kuko ababikora bamurusha ingufu, akaba ntacyo yabakoraho.

Ariko niba Nyakubahwa atazi ibiba reka tumwibutse gato : abakene birirwa batotezwa bazira ko ari abakene. We ubwe, yasabya abana b'abahutu gusabira imbabazi ba se n'abanyina, be sekuru na sekuruza, ba nyirarume, ba nyirasenge, cyangwa n'undi muhutu wese bigeze guhurura mu nzira. Abatavuga rumwe nawe, baricwa, baratotezwa, barafungwa, bacirwa ishyanga...ibyo byose ngo bazira ko bemera ko batemera politiki ya FPR Inkotanyi!

None Hizi Egiselensi Bwanda Puluzidenti Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, aravuga iki, niba agifite umutwe we wose kandi muzima? Cyangwa ni ukuvodavoda gusa (kuvodavoda ni ukuvuga ubusa, amanjwe n'amafuti)!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

chat 11/02/2017 22:17

guzel paylasim

sohbet 11/02/2017 22:17

guzel paylasim