Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Nta gushidikanya, Kagame yaciye agahigo k'ubunyagitugu n'ubugirwamana ka Habyalimana!

3 Février 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Niba mwibuka FPR-Inkotanyi itera, kimwe bintu byagirizwaga Habyalimana kwari ukwigira ikirwamana, kuvugwa hose na bose. Amashyaka yari ahanganye na MRND imbere mu gihugu nayo ni uko yabibonaga.

Byageze n'aho Habyalimana yamburwa ijambo rya perezida wa repubulika, ryabanzirizaga amakuru nk'ijambo ry'ibanze. Ryamaraga akanya gatoya. Ariko abamurwanyaga ntibaryihangairaga kuko bumvaga rimuha umwanya w'ikirenga mu mitima y'abanyarwanda. bararirwanyije rero kugeza barimwambuye.

Ikindi yanengwaga ni za "animasiyo" ishyaka rye MRND ryakoreshaga. "Animasiyo" wabaga ari umwanya, abambari be bose bahiganwa kumwereka ko bamuvuga neza kurusha abandi. Ko bamukomera amashyi kurusha abandi. Ko bamubyinira kurusha abandi. Ko bamuvuga ibigw n'imitoma kurusha abandi. 

Mbese harimo igisa no kumuterekera - culte de la personnalité - akiriho! Ibi FPR-Inkotanyi ikaba yarabyangaga, ikabirwanya cyane!

None se ubu iri shyaka byarigendekeye bite? Kagame we ntiyagizwe ikirwamana, ni Imana! Si ukumuvuga birarenze! Yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga uri muri iki gihugu, agomba kuvuga n'ijwi riranguruye cyane ko akunda Kagame, ko Kagame ari igitangaza, ko yakoze ibitangaza...bitaba ibyo, abicanye be bakakwinegakaho! 

Muri iyi nyandiko - ni nacyo cyayiteye - nifuje gusangira namwe igitekerezo umuntu yatanze kuri facebook :

MRND:- Perezida Habyarimana narambe?

Abaturage: Narambe nasugire , nasagambe,turamushyigikiye, ntituzamuteguha ,tuzamutora ijana ku ijana! Amashyiii ngo kacikaciii!

MRND:Intego za MRND ni izihe?

Abaturage: Ubumwe Amahoro n'Amajyambere!

FPR Inkotanyi: - Hari undi muntu wayobora uRwanda?

Abaturage: Ntawe ntawe Perezida Kagame nakomeze atuyobore niwe wenyine ushoboye niwe wenyine ushoboye! Ahooooo! Amashyi ngo kacikaciii!

FPR Inkotanyi : Kuki mushaka ko akomeza kuyobora?

Abaturage: Yunze abanyarwanda yazanye iterambere n' umutekano ntidushaka ko byahagarara niyo mpamvu tumukomeyeho ni intore izirushintambwe! Ahoooo!!!!
Hahaha!Ibi njye ndi muto nabyumvaga mu byitwaga animation no mu nama zose zahuzaga abayobozi n'abaturage, ubu ndi mukuru byumva bivugwa mu byitwa Itorero nahabaye inama hose zihuza abayobozi n'abaturage ndetse no mu birori bitandukanye!

Nonese izi ngoma ibyiri zose ukuri k'umuturage ni ukuhe ko hose avuga bimwe! Nonese aho ukuri kuvugwa cyangwa kwavugwaga muri animation, mu nama no mu birori niko kuri koko ?Niba ariko kuri koko ubwo izi ngoma zombi zishobora kuba zidatandukanye zose ari nziza cg zari nziza ku muturage? Niba zidatandukanye kandi zombi abaturage bakaba barazimbwiraga cg barazivugishwagaho bimwe bisobanuye ko abaturage bacu bagisonzeye kubona leta yakwemera kumva ukuri kubari ku mutima kutari ugusohoka ku munwa gusa ngo hato batikururira akaga?

Sinkunda kwiharira ijambo bantu mwabonye izi ngoma ebyiri ,nimpumpe ibitekerezo byanyu, nonese tuvuge ko mu gihe ukuri kutemerewe kuvugwa abaturage bahitamo ibya wa mugani uvuga ko Iryarya ihimwa n'iryamirizi? Cyangwa ni byabindi bavuga ko" uko zitambye ariko zitambirwa"?

Bibaye bitya rero urugendo rwaba rukiri rurerure pee ndetse n'ingorane rugeretse ku batabasha uyu mukino wo "Kuruma uhuha"

Boniface Twagirimana

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article