Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ngo yaba muzima cyangwa intumbi, Paul Kagame azagezwa imbere y'ubutabera!

4 Février 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Amarira n'imiborogo Kagame yateje mu miryango y'abantu no mu banyarwanda bose aravuza impanda kugeza mu bushorishori bw'ijuru! Abamukurikiza imivumo ku gahera iyo arembera, ntibagira ingano. Ariko ubu noneho ngo amazi yarenze inkombe, ibye byamurangiranye!

Uwahoze ari Amadasaderi w'u Rwanda mu Buhinde, Mukankusi Charlotte, wapfakajwe na Kagame nk'uko ubyivugira, amufitiye ubutumwa, butazamushimisha. N'ubwo avanga ibya politiki n'ibya bibiliya, ibyo avuga kuri Kagame bitekerezwa cyangwa byifuzwa n'abanyarwanda benshi.

Umuntu wenda koko yabyita ibyifuzo! Ariko, ukuri ni uko nta gikorwa cyaba cyiza cyangwa kibi, bigira ingaruka. Ngo amaraso arasama. Singombwa kwishingikiriza ku mateka y'abiyisiraheli yanditse mu bitabo byabo bya bibiliya! Kuko amateka ya Isiraheli si ay'u Rwanda. Sinagombwa kwitwaza ko wabibwiiwe cyangwa wabyeretswe n'Imana. Ibyo biragoye kubyemera. 

Ariko ukuri ni uko Kagame yagiriye nabi agahemukira abanyarwanda batagira ingano. Nta wutifuza kumwivuna. Nta wutifuza kwivuna umuryango we! Niyo mpamvu kuba aciwe mu jisho akariturwa, nta gitangaza kirimo. Kandi niko bizaba. N'abatazabibasha, bazajya kunnya no kunyara ku mva ye.

Mu butumwa rero uyu Mutegarugoli Mukankusi Charlotte ageza kuri Kagame ngo ni uko niba akomeje uko ari ibyago byinshi bizamugwaho uruhuri : uko yishe abandi niko bazamwica, umuryango we uzaribwa n'imbwa n'inkongoro! Kandi uko byagenda kwose, azagezwa imbere y'ubutabera bw'abantu n'ubwijuru!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article