Muri aya majwi, mwiyumvire uburyo mu karere ka Nyanza inzara imaze abantu: bamwe barashuhukira mu tundi turere tw'abanyarwanda, cyangwa muri za Uganda. Nyamara abayobozi barabihakana bivuye inyuma. Nyamara uwanyuranya n'aba bayobozi b'ababeshyi, yabona ishyano. Ibi ni bimwe nyine mubyo Diane Rwagara avuga, yamagana.

Nta munyarwanda n'umwe, uretse imbwebwe n'intozo zatojwe kumoka gusa iyo hari uvuze ibigenda nabi mu gihugu, udatekereza nka Diane Rwigara. Kandi turi benshi cyane. Gusa uyu Mwali icyo aturushije twese, ni ubwiyhuzi bwo kuvuga atarya iminwa ibyo tubitse twese mu mitima yacu.

Mu by'ukuri arasa n'aho aduhwitura ati : banyarwandakazi banyarwanda bavandimwe, tuzemera gukandigirwa no gupyinagazwa n'umuntu umwe kugeza ryari? Nibyo, kuva cyera hose, ndetse no muhugu byose, igihe cyose ni abali bakanguye basaza babo, babajya imbere maze bahashya umwanzi. 

Burya ubutwari ni ubw'abagore. Ingero ni nyinshi cyane ku isi. Mu Rwanda rwacu dufite Umwali Ndabaga. Muri buri gihugu bagira Ndabaga wabo! Uzwi cyane ku isi, ni Jeanne d'Arc w'umufaransakazi, kubere kiliziya gatolika yamugize umutagatifu. Yakijije abafaransa abongereza bari barakolonije igipande kinini cyabwo!

Dore amagambo ya Diane Rwigara Ndabaga, nk'uko tuyagezwaho n'ikinyamakuru UMURASHI kandi buri munyarwanda n'umunyarwandakazi ayazirikane!

Tuzaceceka kugeza ryari? Gukora ibyaha si ikibazo, ikibazo ni ubivuze! Ntabwo ndi umunyapolitiki cyangwa ngo mbe mfite umuryango mpagarariye aha, naje hano imbere yanyu nk’umunyarwandakazi wifuza kugaragaza ibibazo biri mu gihugu kuko abagomba kuvuganira abaturage ntacyo babikoraho, abanyarwanda twugarijwe n’ubukene, abantu baririrwa bicwa n’inzara, akarengane ni kose mu gihugu kandi nta mutekano

leta yibanda mu kwerekana uko igihugu kigaragara ititaye ku buryo abantu babayeho, ubukungu bw’igihugu buri mu maboko y’abantu bacye bari mu ishyaka riri ku butegetsi, ese izo nyungu rusange ziri he mu baturage? nta mazi ! nta mashanyarazi ! ni ukugaragariza abanyamahanga ibyiza kandi abanyarwanda bicwa n’inzara. Birababaje kubona dusurwa n’umwami wa Maroc akakirwa neza ariko umwami wacu yatanga abayobozi bakuru bacu ntibagire icyo babivugaho n’abagize icyo bakoze bakabibazwa

Gusoma inkuru irambuye ya Diane Rwigara n'ikinyamakuru umurashi, kanda hano. Si ubwa mbere uyu mwali yerekana ubutwari kandi ko adatewe ubwo n'ingoma mpotozi yamugize imfubyi akaza ku nyongera y'imfubyi uduhumbi n'uduhumbazi Kagame yakwije u Rwanda!

Retour à l'accueil