Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Munyarwanda ni uko bimeze: niba uri rubanda rugufi, umukene, nta wmwanya nta jambo ufite muri iki gihugu

20 Février 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Nk'uko mushobora kubisoma hejuru aha mu nyandiko ya INGUFU.com, ejobundi abacuruzi bato bato bo ku Kimisigara bagabweho igitero n'abashinzwe umutekano. Aba baturage barakubiswe karahava, kandi ababakubita bahagaririwe n'abayobozi. Nk'uko bigaragara kandi byumvikana, barizanywe no kubasenyera no kubabuza kwikorera imirimo yabo ibatunga. Si imirimo ihambaye ni uducogocogo, ariko nibura dutuma batiba, bagatunga imiryango yabo.

Ntabwo byumvikana na gato. Iyi politiki ishingiye kugushagarira abaturage bakubitwa nk'inyamaswa, abayobozi bahibereye, ishingiye k'umutima w'ubunyamaswa urenze urugero. Wagirango aba bayobozi, bashishiakajwe no kwicisha abantu ubukene, n'abagerageza kuwivanamo, bagacinyizwa bakabusubizwamo.

Tuvuge ko aba bantu wenda bakoraga mu buryo butemewe n'amatego, cyangwa bakoreraga ahantu hatemewe n'amategeko: ntitugombwa kwibagirwa ko ari abanyarwanda, ko ibyo bakora niba bitabangamaiye amategeko ari uburyo bwo kwirwanaho. Icyo gihe rero, ku bayobozi bakunda abo bayobora, hakoreshwa amanama yo gutanga ibisobanuro, abantu bagahabwa igihe gihagije cyo kuva aho bakorera cyangwa guhindura imyuga, byaba binashoboka bagahabwa ahandi bakorera. Cyangwa uburyo bwo kwishyira ku gihe, no guhuza n'amategeko. Ariko ntibagabwaho ibitero nk'abanzi b'igihugu cyangwa inyamaswa ngo bakubitwa bagirwe intore.

Abanyarwanda si inyamaswa. Si abanzi b'igihugu boherezwaho ibitero n'intwaro z'intambara. Uyu muco, aka kamenyero, iyi kamere nyamaswa igomba gucika mu gihugu cyacu.  

Partager cet article

Repost 0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :

Commenter cet article