Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Itsinda Ukuri Rwanda : Inama ya mbere kuri jenoside yakorewe abahutu...

10 Février 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Muri uku kezi, turibuka iterwa ry'impunzi z'abanyarwanda, n'isenywa ry'inkambi za Tingi-Tingi. Ishyano ryahaguye, ryabarwa n'abarihonotse. Gutsemba izi mpunzi, byaje bikurikira Kibeho. Ryakuirikiwe n'intambara y'abacengenzi. Ndetse n'ikubura ryakozwe hirya no hino mu gihugu, aho Inkotanyi zanyuraga hose. Twbubutse ko Inkotanyi zakubuye abanyarwanda aho zari zarifatiye hose, ndetse zikanogora abahonotse interahamwe aho zanyuze hose mu Rwanda!

Kuri aya mahano yose, icyo Paul Kagame yicuza ni kimwe nk'uko byumvikana mu majwi ye : kuba ngo we n'inkoramaraso ze, batarabashije kubatsemba bose!

N'ubwo igitero ku mpunzi mu cyahoze ari Zaïre cyahitanye abantu batabarika b'ingeri zose, kugeza ubu byari byarabaye ikizira kiziririzwa no kubicisha mu majwi. Bwa mbere na nyuma iki kibazo cyavuzweho, ni igihe Loni yakusanyaga ubuhamya, ndetse ikavuga ko ibyo yabonye kandi yumvise bisa na jenoside. Ibi hari benshi byariye, bavuza induru, havuzwe jenoside ebyeri, ngo ubwo kuvuga jenoside yakorewe abahutu, ni ugahakana iyakorewe abatutsi.

Byahereye aho. Kugeza ejobundi, amashyaka RNC Nshya, na MN Inkubiri, byiyemeje gukoresha bwa mbere ikiganiro mbwirwaruhame kuri "Jenoside Yakorewe Abahutu nk'uko mushobora kurisoma hano.

 

Itsinda Ukuri Rwanda : Inama ya mbere kuri jenoside yakorewe abahutu...

Hagati aho, gahunda yo gusebya no kunnyega abateguye iyi nama, uko umunsi ugenda wegereza, ni nako igenda ikomeza umurego, nk'uko muza kubisoma hasi aha.

Kubwacu, icyo tubwira abasomyi bacu : niba mukunda igihugu cyanyu, icya mbere mukwiye gukora ni ugushishikarira amateka yacyo. Mugende mwumwe byose, musomye byose mutitaye kubabivuga cyangwa ababyandika, ahasigaye namwe mwiyungurire. Nibwo buryo bwonyine bwo kugera k'ukuri.

Ntihakagire ubabwira ibyo mugomba kwemera cyangwa kwanga: mugeregeze ubwanyu! Nibyanga cyangwa nibikunda, mwifatire umwanzuro, mudashingiye ku byo abandi bashobora gutekereza, kwemera cyangwa kuvuga, bitewe n'amarangamutima yabo, cyangwa andi masano bafitanye n'ibyo bivugwa cyangwa byandikwa.

Muri RNC bikomeje kuzamba!! Amaherezo ya bino biryabarezi ni ayahe?
Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi!
Nyuma yaho Dr Rudasingwa na Musonera bashatse kwifatira abahutu ko bagiye kubashakira Genocide yakorewe abahutu, iyi Conference imaze kwimurwa ishuro ya 3. Bwa mbere yagobye kuba mu kwezi kwa cumi na kabiri (Ukuboza), iza kwimurirwa mu kwa kabiri, none yongeye kwimurirwa mu kwa Gatatu. Agashya nuko aho kubera Washington DC ngo izabera i Buruseli mu Bubiligi. Iyi nindi gihamya yuko Rudasigwa AKA Redcom arimo kwishakira amafaranga dore ko kwinjira noneho bazajya baka ama Euro 50.

Andi makuru yangezeho nuko Radio bashinze bashaka guhangana na Radiyo Itahuka yabananiye. Ikindi kandi ubu Dr Rudasigwa agenda yihisha abantu yagiye abeshya ko akeneye amafaranga yo gukoresha conference. Ubu abahutu bamuhaye amafaranga bose ntashobora kwitaba telphone zabo, ibi umuntu akaba atabura kubigereranya n’ ibiryabarezi byadutse mu Rwanda birya amafaranga y’abaturage. Dr. Rudasingwa yabeshye abahutu ko agiye kubashakira uburenganzira bwawo none baramubuze. Ibi bintu abantu bagomba kubyitondera.

Agahinda ubu nuko Musonera na Ngarambe batakibona Dr. Rudasingwa kuko niwe wabafashaga kuri Radio yabo yumvwa n’abantu batarenze 10 none barumiwe. Ingirwa Radio bari bashinze yarabananiye, bakora ikiganiro rimwe mu cyumweru kandi niyo bagikoze biba bicikagurika buri kanya kuburyo kubumva aba ari intambara.

Amakuru nabwiwe n’umuntu uzi amakuru neza ya Dr. Rudasingwa nuko ubu bamuhaye urwandiko rumubwira ko agomba gusohoka munzu yari atuyemo (eviction) kuburyo ubu nta muntu ukimenya aho aba n’abamuhamagara ntibamubona. Dore ngibyo ibyo kwa Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe.

Peter Mahirwe

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

sohbet 11/02/2017 22:17

guzel paylasim

chat 11/02/2017 22:17

guzel paylasim