Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ingaruka z'imiyoborere mibi ya perezida Kagame ku ba ministri be! Kuki bimutangaza, kandi umwera uturuka ibukuru ?

27 Février 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Abaperezida baragwira! Iyo buri gihe numvise Kagame yinubira imyifatire n'imyitwarire y'abakozi be - abaminisitiri n'abandi bayobozi bose banyuranye - ndaseka ngatemba. Biratangaje umuyobozi utabona nta namenye ko "umwira uturuka ibukuru". Abayobozi bose bari hasi ya Kagame, bitwara nk'uko we abishaka : niwe gipimo n'urugero, abanyarwanda bose, cyane cyane abo bakorana hafi nk'abaministri nyine bagenderaho.

Mu mwiherero ngarukamwaka uhuza abayobozi bakuru b'igihugu, irimo kubera i Gabiro, umukuru w'igihugu yijjujuse, yinubira uburyo abaminstri be, baje urugendo rwose bakoze, bihugiriye kuri za mobayile zabo, aho kuganira, no kwungurana ibitekerezo. Aha ntawabura kuvuga ko perezida ari mu kuri. Biratangaje koko kubona abayobozi bakuru b'igihugu berekana kariya kageni ko badahangayikishijwe na gato n'imibereho y'igihugu n'abagituye.

Kuko biramutse ari ibintu bibahangayikishije koko, baba bafite utuntu twinshi baganira. Babazanya. Bunguranho ibitekerezo! Ariko rero siko bimeze. Baranazerewe niyo mpamvu badamaraye bakinira na za mobayile zabo. Nta kibaraje ishinga. Ibi mvuze, bishobora kuba ari igisobanuro cyiriya myifatire. Ariko hari ikindi : Kagame ashishikariza kuvuga, ariko uvuze akabizira. Nta wutazi uburyo muri iki gihugu abantu baregwa amazimwe n'utugambo imbere y'inkiko kandi barirwa imanza n'ibihano biremereye.

Kuganira no kungurana ibitekerezo, ntahashobora kuburamo no kunenga. Nyamara, Kagame yabwiriye abanyarwanda bose, kuvuga ko byose ari byiza kandi bigenda neza! Ugize icyo anenga, akagira impanuka, akagwa mu madarajya, agahitanwa n'indwara zidasanzwe, akazimira, agashabikirwa amadosiye, n'ibindi byinshi byo kumucisha umutwe!

None Perezida Kagame aragirango abaministi be baganira iki? Kandi ibintu byose bigenda neza! Siwe wabibatoje? Ninde se watinyuka kwaturira mugenzi we ngo agira icyo anenga kandi wenda ari nacyo kimubangamiye mukazi ke? Kandi Kagame we ubwe azi ko akunda aba kumutarizaho abandi. 

Niba Kagame ashaka ko abaministri be bahinduka, niwe ugomba guhinduka, akabebera urugero. Ariko nta kizere umuntu yagira ko guhinduka kwe mu myitafire, imyitwarire n'imigirire, biri hafi. Kuko mu gihe yiyamirira abaministri be ngo ntabaganira, arashakisha uburyo bwo kuzibya za balinga nkatwe twibera inyuma y'isi ye!

Partager cet article

Repost 0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :

Commenter cet article