Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Impunzi z'abanyarwanda ntizikeneye ruswa y'250$ ngo batahe, zikenye ubwisanzure, kwishyira no kwizana!

18 Février 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Imyaka 23 irashize abanyarwanda uruhuri basohotse mu gihugu nyuma ya genoside n'ubundi bwicanyi bwayikurikiye, bahunga berekeza mu bihugu byo muri Afrika n'ibyo ku isi yose, uhereye kubyo u Rwanda ruhana imbibi nabyo. Muri iyi myaka yose, nta gahunga n'imwe izwi ya leta y'u Rwanda yo gucyura izi mpunzi ku mahoro. Uretse gusa intambara zinyuranye zabashojweho zigamije kubarimbura, hitwajwe ko zigamije gucyura impunzi, nta kindi kizwi cyakozwe.

Ndetse, perezida Kagame yigeze kwinubra no kwicuza ko icyimubabaje muri byose ni uko abo hari abacikacumu bamwambukanye, bakamucika atabarangije. Ubu rero inkuru iriho nkuko igaragara muri iyi nyandiko y'umuseke ngo ni uko impunzi zizajya zitaha zizahabwa amadolari 250! Uburyo mbese bwo kubaha ruswa. Ngo iki cyemezo cyafashwe na HCR, ishami rya Loni rihinzwe impunzi (cyakora ntaho twabonye kivugwa mu nyangiko zaryo, ntituzi neza aho Umuseke wagikuye), byumwikana, cyumvikanyweho na leta y'u Rwanda.

Bibaye aribyo rero, byaba bisekeje. Kuko igihejeje abanyarwanda hanze, si amafaranga. Abanyarwanda ni abakozi cyane, abenshi ntabwo rwose bakeneye ubwo busa. Kandi bazi inzira bashobora rwose kwicyura nta n'ubaherekeje. Icyo bakeneye kimwe n'abanyarwanda bose bari mu gihugu, ni ubwisanzure. Kwishyira no kwizana mu rwababyaye, aho kugenda babebera, bubitse imitwe, nk'abakolonijwe mu gihugu cyabo.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article