Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Gupfobya jenoside yakorewe abatutsi ! Phillippe Mpayimana, umuhungu w'umunyarwenya ngo ushaka guhangana na Kagame mu matora, batangije kumujomba ibikwasi !

2 Février 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Muri aya mashusho uyu mugabo Phillippe Mpayimana, arasa n'aho arimo kwibwira wenyine hamwe n'umufata amashusho n'amajwi! Nyamara ngo iki ni ikiganiro arimo gutangira mu mujyi witwa Rouen, mu Bufaransa! Nk'uko mubibona ari wenyine, gahunda ye ntawe bayisangiye!

Ntawuzi ibijagu byamufashe! Umenya umunsi umwe yarorose ari muri za mitingi arimo kwiyamamaza,  ati nanjye ngiye kuba umukandida! Cyakora we yagize amahirwe, ntiyangiwe kwinjira mu Rwanda, kandi yarigaraje nk'ushaka guhatanira umwanya w'umukuru w'igihugu nk'uko padiri Thomas Nahimana yabyifuje bakamunangirira! Cyakora uyu mukandida Phillippe Nahimana we ni agahebuzo!

None se umuntu agiye kwiyamamariza umwanya perezida wa repubulika, kandi nta shyaka afite! Bwaba bubaye ubwa mbere. Biti he se! Ni bande bamuri inyuma n'impande? Ni banda bamuteye ingabo mu bitugu? Kuko aho yirerekana hose mu mashusho yiyrekana wenyine. Wagirango ntawe bafatanyije icyemezo cye! Yego umuntu ashobora kwiyamamaza nta shyaka, ariko nibura aba anafite itsinda ry'abantu bamushyigikiye, ari n'abo akenshi bazavamo kumufasha kuyobora igihugu natsinda!

Ariko Phillipe Mpayimana we niwe wenyine...nta wuzi uwo bafatanya ejo aramutse atsinze! Niyo nkibona amashusho ye nabanje gukeka ko ari umunyarwenya. Naneho nabonye itangazo rye ko abaye umukandida, ndaseka ndatemba! Nta hantu na hamwe agaragara arikumwe n'ikipe ye! Bivuga ko ntayo agira. Kuri http://blog ye icumbikiwe sa site web ya Mediapart Phillipe Mpayimana niwe wibaza akisubiza! Aha hantu ubundi hagenewe gusangira ibitekerezo, ntaho bigaragara ko hari abandi banyarwanda bamusura cyangwa bacayandikaho, bivuga ko baba basangiye nyine ibitekerezo!

Umenya ariyo mpamvu yahawe ikaze n'ubwuzu bwinshi cyane, n'imwe mu mu mizindaro ya FPR-Inkotanyi, idasanzwe izwiho imbabazi ku banyapolitiki bo muri opozisiyo! Ni uko uyu mugabo yaba ari igihuhwe gusa!

Ukuza kwiyamamaza kwa Mpayimana Philippe ikinyoma gikomeye cya Nahimana Thomas
Philippe Mpayimana umwe mubanyarwanda bamaze kwemeza ko bashaka kuziyamamariza kuyobora u Rwanda hashize iminsi ibiri ageze mu Rwanda gutangira gahunda zo kwiyandikisha kugira ngo aziyamamarize kuyobora igihugu.
Kuza kwiyamamaza si ikibazo ndetse si igitangaza kuko ni uburenganzira bwe busesuye igihe cyose yujuje ibisabwa n'itegekonshinga, gusa na none kuza kwe byerekanye ko Nahimana Thomas akomeje kubeshya abantu ngo yangiwe kuza kwiyamamaza mu Rwanda!!
Nahimana yavuze kenshi ko yangiwe kuza kwiyamamaza mu Rwanda ariko wareba nuyu Philippe Mpayimana ugasanga gahunda nawe yamuzanye isa neza niya Thomas iki ni ikimenyetso kigaragagaza ko Nahimana aba ari kubeshya abantu kugira ngo abatekere imitwe.
Urebye neza urasanga uyu Philippe ariwe umaze imyaka myinshi mu buhungiro kandi ndahamya ko nawe passport ye yari yarabaye expired gusa we amakuru mfite nuko yatse iyindi akayihabwa bitandukanye na Thomas uyakira kuri facebook ariko atatinyuka kujya muri embassy kuyaka yo usibye kujya kuhateza akavuyo avogera ubudahangarwa bwa embassy
Ikindi kinyoma cya Nahimana nuko yavuze ko u Rwanda rudashaka gufungura urubuga rwa politike ariko nabyo si ukuri kuko ntabwo rwaba rufunze ngo uyu mugabo nawe aze ahabwe umwanya yigeragereze nibimukundira agere ku nzozi ze.
Nahimana Thomas nareke guteka imitwe kuko abo ashaka kubeshya bacanye ku maso!

Dr Peter Mahirwa

Ariko rero, birashoboka ko iminsi y'amata n'ubuki, bitarambira uyu mugabo Phillippe Mpayimana. Kuko nk'uko mushobora kubisoma hejuru ku ntangiriro y'inyandiko mu nyandiko yasohowe na Rushyashya.net, batangiye kumushinja ngo guphobya jenoside!

Ni buryo ki apfobya jenoside? Ngo yanditse igitabo k'ubuyobozi bushya bw'u Rwanda! Nk'aho muri iki gihugu cyacu, nta wufite uburenganzira bwo gutanga ubuhamya ku buzima bwe, n'ibyo yanyuzemo byose kugeza acyandika! Phillippe Mpayimana akaba rero yaraciye inka amabere, anahamya mu gitabo cye ko ingabo za Kagame zakurikiranye abahutu zikabatsemba.

Rushyashya ni imwe mu mizindaro ikomeye ya FPR-Inkotanyi.Iryo ivuze riba rivuze umwami! Nu ubwo urebye ibivugwa kuri Phillippe Mpayimana - rushyashya yashyize kopi ku rubuga rwayo rw'inyandiko rumuregesha! - bisa no kumutera urubwa no mu kumushyira mu bibazo by'ubusa, nta wamenya uko azabyivanamo!

Aha Mpayimana yanditse iki gitabo ari mu Bufaransa yerekana ukuntu ngo hari abanyarwanda bahunga ngo baticwa n’ubutegetsi bwa gisilikare buyobowe na APR.

Ikindi avuga muri icyo gitabo ngo " Abahutu bakomeje guhigwa mu gihugu cya congo kandi abenshi muribo hashize imyaka 2, habaye jenoside 1994, yakozwe n’ubutegetsi bwa habyarimana ati : Abahutu bakomeza kwicwa baba abakoze jenoside n’abatayikoze, abapfa bose harimo abakuze, abana n’abantu bakuze cyane.kandi abo bose bicwa na Paul Kagame yahoze ari visi perezida ubu akaba ariwe perezida ". Ushishoje neza izi nyandiko za Mpayimana usanga zipfobya zikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ashinja umukuru w’igihugu n’ ingabo zayihagaritse kwica abanyarwanda muri Congo no mu Rwanda.

Mpayimana afite Kampani mu Rwanda yitwa “Ishya ni ihirwe “ltd,yakunze kubona amasoko mu Rwanda mu buryo budasobanutse , muri iyi Kampani ye akoresha abantu batazwi kandi bakorana na bamwe mu bayobozi bari mu Rwanda.

Rushyashya.net

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article