Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Hadutse icyaha gishya cyo "gupfobya mituweli!" Kubera izo mpamvu, namwe murebe umuco ugayitse cyane wo gucinyiza abaturage!

14 Février 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Abayobozi b'iki gihugu baranze bakomeje kwerekana imico n'ingeso mbi cyane ! Imyitwarire n'imigenzereze yabo, abanyarwanda bakuze babiheruka ku ngoma y'abakoloni. Iyo babonye ibi, bashobora kwikanga ko yagarutse! Ni ibintu biteye isoni n'iseseme mu gihugu cyacu.

Uyu mugabo ngo arazira kudatanga mutuel! Kuki bigomba kuba ingufu? Servisi za leta ntizitangwa ku ngufu! N uguhitamo Mutuel, utayitanze biramureba. Niwe uzagira ingorane mu kwivuza. Kuki bigomba guhatirwa abantu? Abantu bagomba gusobanurirwa impamvu n'igituma za servisi izi n'izi, bakihitiramo babizi. None bigeze naho baregwa ngo barapfobya mutuel!

Sinzahwema kwamagana ikintu cyose gitesha umuntu agaciro ke kikamucinyiza hagamijwe kumusuzugura no kumushyira hasi imbere y'imbaga y'abandi banyarwanda. Ni kimwe no kwica urubozo. Ntabwo bikwiye gushinyagurira abantu n'ubwo baba bari mu makosa. Mu gihugu cyacu, ntituri abanyamusozi cyangwa abanyabihuru! Twabiviyemo cyera, twavuye i buzimu, tugruka i buntu.

None kuki abayobozi bashobora kwitwara bene aka kageni, basugura umuturage? Kuki aka gasuzuguro n'ubu bushiyanguzi? Niba abayobozi bakuru b'iki gihugu bashishikajwe no kubiba mu banyarwanda imico myiza, kubakunda no kububaha,bagomba kubasubiza agaciro kabo, bahana bihanukiriye abayobozi cyangwa abakozi ba leta bakora amarorerwa nk'aya!

Nta rundi rubakwiye: uretse guhagarikwa no kwirukanwa mu kazi ka leta, kandi bakamburwa uburenganzira ubwo aribwo bwose bwo kwitoresha mu mwanya uwo ariwo w'ubuyobozi muri leta, cyangwa w'ubuvugizi bwa rubanda.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article