Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ese mama, Kagame azatera u Bugande kwirukanayo abafaransa, nk'uko yateye Kongo agiye kwica "interahamwe"?

22 Février 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Hagati ya Kagame na Kaguta Museveni - nari ngiye kuvuga hagati y'u Rwanda n'u Bugande nibagiwe ko ibibazo by'aba bagabo ntaho bihuriye n'abaturage by'ibihugu bayoboye - birasa n'ibigenga bishyuha kurusha uko tubyibwira.

Nyuma yo kwiyamirira ko mu bugande ahitwa i Kijuru, hari insorsore za Kayumba Nyamwasa zotoza kandi ziteguye gutera u Rwanda, ikinyamakuru Rushyashya, cyanahishuye ko muri icyo gihugu hari n'abasirikare b'u Bufaransa, kinavuga ko u Rwanda ruzagira amahoro bahavuye. Birumvikana ko abayobozi b'u Rwanda bahahamuwe n'abasirikari b'Ababafansa. Kubifatanya kandi n'izo nsorensore za Kayumba bifite injyana.

Cyane cyane iyo twibutse ibyo u Rwanda rurega u Bufaransa, cyane cyane ingabo zabwo. N'ishusho abayobozi b'igihugu cyacu bubatse ku bafaransa, mu mitwe no mitima y'abanyarwanda. Byose bifite aho biganisha. Tukongeraho n'uko Kayumba Nyamwasa yemereye gutanga ubuhamya bwe ku ihanurwa ry'indege ya Habyalimana.

Kubera izo mboamizi zose rero zisa n'izihagamye abayobozi b'igihugu cyacu, igisigaye ni ukumenya niba Kagame azatera Kaguta agiye kwirukana abafaransa nk'uko yateye Kongo agiye kwica "interahamwe".

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article