Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Abaturage ibibazo bibageze ku kaburembe, naho perezida Kagame we ngo ntashaka kubyumva!

14 Février 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Umenya umukuru w'igihugu aribwo bwa mbere ahuye n'abaturage batajonjowe, cyangwa binyorobetse, bamutura akababaro kabo uko kari, ntabwoba: kuko wenda bagira bati : n'ubundi twarapfuye, ndinigura bice aho byagaciye!

Kandi nimuguhe! Muri ibi bihe, perezida Kagame we ubwe, aho anyuze mu biterane n'abaturage, icya mbere abashishikariza, ni ukubaza bashikamye, abayobozi babo iby'imiyoborere yabo, no kubacyemurira ibibazo. Perezida kagame niwe mukuru w'abayobozi n'ubuyobozi bwose. 

Igitangaje rero ni uko asa n'aho yaje atiteguye kwumva ibibazo bya rubanda! wagirango baramusakuriza gusa, kandi we yishakira kwishyira mu mutuzo. Ugereranyije n'abani ba perezida bo mu karere, uburyo usanga basabanye na rubanda wagirango Kagame ni umukoloni. Muzarebe Magufuli, Kenyatta na Nkurunziza!

Cyakora tugarukire Kagame twibuke ko atari we wenyine bahuje iyo myifatire! Mucuti we Kaguta Museveni, Umugarago wabo Kabila, nabo niko bitwara! Impamvu nta yindi, ni uko aba bagabo aribo bonyine mu karere, biteretse ku butegetsi kandi bakabwigumishaho ku ngufu, bityo bakaba bazi ko nta gishyigikira n'imizi bafite muri rubanda! Ni uko rero bakaba babikanga buri gihe babagendera kure, badatinyuka kubegera no kubivangamo.

Hano hasi murebe uburyo Magufuli atega amatwi abaturage...

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article