Amasomo ya Kagame turayamenyereye mu nzego zose! Nk'uko mubizi perezida wacu ni Nzibyose. Nta kintu na kimwe atagiraho ijambo, kandi ijambo rye rikaba ari irya nyuma, ariyo risoza, kuko nyuma ye nta wahirahira ngo agire icyo alijora ho! Niyo ari amahomvo cyangwa ishyano, nk'iyo avuga ko kwica "nta soni bimutera".

Ariko ubu, sinzi niba ari ukwiyamamaza bitangiye : muri iyi minsi perezida ameze nk'uwahanzweho n'umuzimu wo kuvodavoda pe! Kuvodavoda bisobanura kuvuga ubusa, guhuragura ibigambo imbere y'abantu bakurebera bumiwe nk'inka zirebera abahisi n'abagenzi. Nibyo rero Kagame amazemo iminsi! Wagirango yarabonekewe...

Mwibuke ko ejo yihanukiriye ati nta munyarwanda ukwiye kuzira ko icyo aricyo cyangwa yemera! Murumva namwe ko abanyarwanda benshi bamwumvise bamwe baramwenyue, abandi baterura intugu. Hari na benshi buriya bashobora kuba baranafashwe n'isesemi na muzunga bakaruka!

Abarutse nimwiyegereze indobo cyangwa umusarane, kuko Hizi Egiselensi Paul Kagame, ntaramara kubatungura. Kuko yarongeye ararikocora ati :

Perezida #Kagame: Nk'abayobozi ntabwo dukwiriye guceceka iyo hari bagenzi bacu banyereza ibigenewe abaturage cg se bamunzwe na ruswa.

Pater Mahirwe

Ngaho namwe nimunyumvire! Buri gihe Kagame avuga yishyira hejuru y'ibintu byose nk'aho bitamureba, nk'aho we ari miseke igoroye. Ese we kuki adasobanura inkomoko y'umutungo n'ubutunzi bye?

Perezida Kagame yakunze gutungwa agatoki kenshi mu mali zitari nke hirya no hino haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga. Ibinyamakuru nk'umuvugizi byagerageje kwamagana ubwo busahuzi, byarazimiye. Abanyamakuru baratotezwa, bamwe baricwa cyangwa barafungwa, abandi bakizwa n'amaguru!

None ngo nta muyobozi ukwiriye kurebera iyo hari unyereza ibigenewe rubanda? Perezida arikirigita akisekesha, cyangwa arimo arasomborotsa abanyarwanda? Kuki se atiheraho? Kandi Kandi azi neza ko gusahura igihugu, we ubwe ari ku isonga y'isiha zisahura, byarabaye umukino wa mbere mu bayobozi b'igihugu, kuva kuri we kugeza k'umuyobozi wo ku ibanze? Aha niho umuntu yibaza rwose niba Kagame ariwe uyobora iki gihugu, cyangwa niba aba ashaka gushinyagurira abanyrwanda.

Si ubwa mbere avuze kuri iki kibazo cy'inyerezwa ry'umutungo. Hari n'abantu, imiryango cyangwa inzego, yemwe n'inteko ishinga amategeko, bidahwema kubigarukaho! Ariko wagirango abakozi be ntibamwumvira. Nimugihe! None se umuntu yaza yiyamatsa ngo nta ruswa; nta kunyereza umutungo, kandi ubibwira abo wirirwa ukoresha mu kugusahurira, ukaba utarimo gusetsa imikara.

Retour à l'accueil