Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Urusaku perezida Kagame avuga ni uruhe, "ba bandi" avuga baruvuza ni bande?

17 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Tubonereho duture aka karirimbo umukuru w'igihugu cyacu.

Mu mihango yose, mu biterane byose, igihe cyose afashe ijambo, ni ngombwa abe afite abantu mu mutwe yijunditse arega amabi yose. Ibitangenda neza byose mu Rwanda cyangwa ku Rwanda ni abandi "ba bandi". Naho ubundi abayobozi b'u Rwanda cyane cyane we, ni abera, ni inziramakemwa. Ariko abo "ba bandi" ahoza mu kanwe nta wubazi? Arabavuga ariko ntatobora ngo avuge abo aribo. Abavuga aningura nk'aho abaziranyeho n'abantu bose. Keretse gusa niba aba ariwe wibwira wenyine, cyangwa muri rubanda rumwumva, harimo abasangirabanga be, aba acira amarenga. Bitabaye ibyo, abo "ba bandi", ni abantu bibera mu mutwe gusa. Nako ni za balinga zimukanga amanywa n'ijoro.

Ejo bundi rero mu giterane cy'amasangesho ati umwaka w'2016 urangiye nta rusaku rwinshi ku Rwanda! Natwe turamusubije duti: "niba utaravuewe, si ibicuma bagucaga. Ahubwo ni akabanga bakugiriraga, bizeye ko uzihana". Ariko icyari kurutaho, niyo atubwira inzo nsaku zisanzwe izo arizo, kuko niba yumvikana neza, mbere ya 2016 zabayeho. Izo nsaku ni izihe? Zirebana ni iki? Nibande bazivuzaga ubu bakaba bararekeye?

Niba ari abo batavuga rumwe, azi neza ko yabafunze umunwa kuko yabimye uruvugiro. Niba ari imiryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu, raporo ziri mu nzira. Niba ari ibinyamakuru, ibyinshi byaranditse. Ariko hari n'abantu basakuje ibintu, kugeza ubu byari nk'ibanga rikomeye, cyereka niba yaravuniye ibiti mu matwi akanga kwumva. Ese yasomye raporo ya Human Right Watch (HRW) ivuga k'uyu mwaka asa n'aho yishimiye ? Ese ntibyamugezeho ko Louise Harbour yamuvuyemo?

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article