Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Umwami wa nyuma w'u Rwanda atabarutse mu bwigunge, agasuzuguro n'agahinda

16 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Kuyavuga si ukuyamara kandi ngo burya aryoha asubiwemo. Ariko rero, tutabiciye ku ruhande cyangwa tubikikire, dushobora kuvuga nta kwibeshya ko, umwami wa nyuma w'u Rwanda atabarutse mu bwigunge, agasauzuguro n'agahinda. Kubera iki? Kuki let ya Kagama yakoze uko ishoboye kwose ngo itabaruka ry'uyu mwami rigende uko ryangenze?

Hari Umunyarwandakazi witegereje iby'itabaruka ry'umwami Kigeli V Ndahindurwa, maze ariyamirira mu rurimi rw'igifaransa - yatuvugiye ibintu natwe uko tabibonye - ati

Mon Dieu!

Même les évêques ont laissé la cérémonie à l'évêque Philippe Rukamba de Butare? Le gouvernement représenté par la seule ministre de la culture? La cérémonie n'a même pas été retransmise ni à la Radio ni à la TV?

Comment on peut détester et être méchant de la sorte? Et quel message donne-y-on ainsi à la population?

Les bras m'en tombent!

Agnès Murebwayire

Nibyo koko : ugereranyije n'intera ye mu rwego rw'abanyarwanda bose, umugogo we wakiranywe agasuzuguro gakabije. Hari inyandiko twari twasohoye twerekana ko uburyo umugogo w'umwami wakiriwe ari urukoza soni. Kuko uretse abantu bacye bo mu muryango we, ni "abapagasi" bwamwakiriye!

Radio na televisriyo zo mu Rwanda zisa n'aho zahawe amabwiriza yo kutamamaza cyane kuza k'umugogo w'umwami. Nta bayobozi, baba abo mu nzego zo hasi, ziciriritse cyangwa zo hejuru bigaragaje cyangwa ngo bagire icyo babivugaho. Imyitwarire yerekana nta shiti ko hari itegeko ryatanzwe.

Ibyo byongereye kugaragara cyane kuri uyu munsi w'ishyingurwa cyangwa itabarizwa rye: nabwo nta bayobozi bahagaragaraye, uretse minisitiri w'umuco woherejwe byo kujijisha. Ariko uretse we, nta bayobozi b'uturere, baba abasivili cyangwa abasirikare bigaragaje. Misa yasomwe n'umusenyeri umwe gusa, abandi bose ntawaje. Nk'uko byagenze k'umunsi umugogo we wasesekaye mu Rwanda, nta radio, nta televiziyo yavuze ibye.

Mu itabaruka ry'uyu mwami, ibinyamakuru byifashe nk'aho nta kintu kidasanzwe kibaye mu mateka y'u Rwanda. ariko nta wabirenganya kuko ummwera uturuka ibukuru. Byakoze ibyo byabwirijwe. Mu gihe imihango yo gutabariza umwami yari irimbanyije, perezida Kagame we n'abayobozi bose bari bibereye ngo masengesho. Nyamara ntibasengeye uw'itabye Imana wari mu nzira ayisanga. Ntibamuherekeje ngo bamwifurize urugendo rwiza... Sinibaza ko Imana ishobora kwumva amasengesho ya Kagame y'ejo, ahubwo ashobora no kumuviramo umuvumo.

Perezida Kagame yafashe nabi cyane abamubanjirije bose. Yarabasuzuguye cyane arabandagaza. Ibi byose ni imbuto atera zizamubyarira umusaruro. Ntabwo nk'ibintu yakoreye umurambo wa Dominiko Mbonyumutwa bishobora kumugwa amahoro. Ibyo akorera abacikacumu mu Rwanda yahinduye ibicuruzwa, nta kuntu atazabyishyura. Amateka ntiyibagirwa. Kwandika cyangwa kwubaka amateka si ugusenya ayandi. Akebo Kagame agereramo abamubanjirije, azakagerwamo inshuro igihumbi, kuko abazamusimbura bazamufataho urugero.

Tugarutse rero ku itabarizwa ry'umwami Kigeli V Ndahindurwa, icyo twarangirizaho ni uko n'abanyamahanga bumiwe! Bumijwe n'uburyo abayobozi bakuru b'igihugu cyacu babyitwayemo nabi cyane. Uburyo babyirengagije bakabisuzugura rwose nk'aho ntacyabe kidasanzwe mu gihugu!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article