Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yasezeweho bwa nyuma. Asize umuryango mu mwiryane uteye isoni mu Rwanda

15 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Cyera abanyarwanda nibazajya bibuka mu mateka yabo ibyabaye ku wababereye umwami wa nyuma, bazajya bavuga bati "karahanyuze". Uyu mwami koko yagombaga kuba uwanyuma : yimye mu bihe by'amayobera n'amakimbirane. Yayoboye u Rwanda iminsi mike cyane. Yahunze igihugu, asazira mu mahanga ari naho yatabatukiye. None n'itabaruka cyangwa itanga rye risize umuryango we mu mwiryane uteye ubwoba. Nk'uko twari twabivuze hano, bihaye amenyo y'abakobanyi n'abashinyaguzi.

Umuryango wagaragaje ubwumvikane bucye muri byose: Umwami Kigeli V kuva yatanga, hashize amezi atatu, buri munsi uyu muryango ntiwahwemye kwiha rubanda. Birangiye umuryango utatanye. Bamwe mu mahanga bashaka gutabariza umwami mu mahanga, abandi, mu Rwanda bashaka kumutabiriza mu Rwanda! Bamwe mu mahanga, bati twimitse umwami mushashya, abandi mu Rwanda, bati tuzabisubiramo, tuzimika uwacu! 

Ariko se bose barapfa iki, ko u Bwami mu Rwanda bwarangiye. Muri iyi nyandiko mushobora gusoma aha, twerekanye ko nyuma ya Kigeli V, ubwami bw'u Rwanda buzimiye burundu. Uretse no kuzima kwabo, kwatangiye cyera, gutangiranye n'iyima rya Yuhi Musinga.

Turangize twibutsa ko, nta bayozi bavuzwe mu bazibatibir umuhango wo gutabariza umwami. Byose birakoewa nk'umuntu usanzwe. Hari n'impuha zivuga ko mu by'ukuri umugogo w'umwami waba rajyanywe rwihishwa i Fataima muri Portgal

Breaking news Mpyisi mumazi atarakazuyazi,mumazi adashyushye gusa ahubwo Mphyisi mumazi y'umuriro ni nyuma yuko asanzwe yarasondetse bagatwara isanduku irimo feck kdi umwami yibereye I FATIMA hhhhh what news arabara umwakagara mba ndoga Adam huti huti y'indege ibateye kubyara ibihumye hhhh hhhh umurambo ntuzerekanwa, bashiki b'umwami ngo ntibazahagera ngayo nguko bapfunyikiwe ikibiribiri. Igitangaje nukuntu bariya bagabo banze kujurira they had reason, Mphyisi wapfa

Mukeshi Betty

Uretse ko nta n'uwabura kubona muri iki gihuha igikorwa cy'abakobanyi n'abashinyaguzi nk'uko twabivuze mu zindi nyandiko. Ariko kurakimenyekanishije kugirango ababifitiye amatsiko n'uburyo bazakore ubushakasnatsi, murabizi mwese iby'ubu ntawabyizera. Ukuri kurashakishwa.

Ariko ikitari igihuha umuntu yakwibutsa, ni uko umukuru w'igihugu atabyitabiriye, ahubwo yigiriye mu biterane ngo byo gusengera igihugu, bya bindi yigambiramo kwica abanyarwanda, yicurizamo kuba hari abo bamwitirira ko yishe, kandi aribwaribwa kubiyicira ku giti cye, kandi ararikiramo abanyarwanda bose gukora nkawe, nabo bakica abavandimwe babo basangiye iki gihugu. Mu giterane cy'uyu munsi cyakora Kagame arasa n'uwiminjiriyemo agafu acisha make, nta mvugo zo kwigamba cyangwa guhamagarira abanyarwanda kwica abandi yakoresheje. Umenya yabanje gushyirwa mu ihaniro mbere yo kuza mu cyumba cy'iteranniro. Gusa yishimiye ko ngo muri uyu mwaka ushize wa 2016, nta rusaku rwinshi rwabaye ku Rwanda!

Abashishikajwe n'ibihuha byavuzwe hejuru, mukuriki mu mafoto hasi aha uko gutabariza umwami byagenze rero

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Ingoboka 15/01/2017 20:23

Gahorane Imana nyagasani !

Mbonimpa Frank 15/01/2017 17:47

Nanje Nibampe Kubwami Numve Iswingi Z Ubwami Ingene Zimeze, Erega Natw Abega Tugezweko Nibansinyire Nanje Nibereho, Mwumva Gute? Muratunguwe?