Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Umwaka mushya w'2017, Umukuru w'Iguhugu, Paul Kagame, awutangiranye ibinyoma nk'uko bisanzwe!

1 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Umukuru w'Igihugu yifurije Umwaka Mushya Muhire, nk'uko bisanzwe, byabaye umuhango w'isi yose. Dore ko ubu isi kubera yganjijwe n'abazungu, bakiyitsindira imihango yabo, ubu twese ngo dutegetswe kuyizihiza. Ibyo byatumye ibihugu byinshi bita gakondo yabyo, bityo binasubizwa inyuma cyane.

Kuko ubundi, buri gihugu n'umuco wacyo. Bityo abantu bose ntibafite amateka amwe. Ubundi umunsi mushya w'abanyarwanda utangirana n'umuganura. Mu bindi bihugu by'Afrika, buri gihugu burya nacyo gifite uwo mwaka mushya wa gakondo, akenshi unasa n'umuangura wacu. Bivuga ko abanyafrika, bafite amateke asa, yegerenya. Bikanasobanura ko, kubera imyaka ibarwa bishingiye ku mateka makurur makuru y'igihugu, abanyafrika dufite amateka nayo asa. Niba rero amateka y'abazungu amaze imyaka 2016 gusa atangiye, ayacu abirabura ni maremare cyane. Dukurije ibizwi ubu, amaze nibura imyaka irenga 25000 abayeho. Abafite amatsiko kuri iyi ngingo bakomereza hano, bagakora n'ubushakatsi bubajyana kure.

Tugaruke kiu ijambo ry'umukuru w'igihugu! Icyo nemerannywa ho nawe, no kwfuriza nyine abanyarwanda bose umwaka mushya no muhire, no gucyeburira buri wese kuzana umuganda we. Ariko ibisigaye byose, niba atari amashyengo cyangwa gushinyagurira abanyarwanda, ni ibinyoma gusa nk'uko bisanzwe!

Oya sibyo abanyarwanda bose ntibabona services nziza. Services zibanze nk'amazi meza, ubuvuzi, ibiribwa, akazi...n'izindi nyinshi, biracyari umwihariko w'agatsiko gato umukuru w'igihugu we ubwe arangaje imbere. Abanyarwanda ntibubashywe mu gihugu cyabo. Nta jambo na rimwe bafite, ni uteye ikigoli hejuru arariniganwa. Sigaho rwose nyakubahwa ktubeshya no kudushinyagurira.

Oya sibyo, abanyarwanda nta burenganzira bafite bwo kwaka services zibanyuze. Nta burenganzira bafite bwo kwinuba. Nta burenganzira bafite bwo gutanga ibitekerezo ku byahinduka. Iyo umunyarwanda akopfoye, iyo yinubye, ayi avuze uko abona ibintu, agomba gusbira mu kanwe gusa, ibyo umukuru w'igihugu we ubwe n'abambari bavuze. Iyo anyuranyije, yitwa umugambanyi n'umwanzi w'igihugu. Bamugerekaho ibyaha byo kumucisha umutwe ngo arasebya igihugu n'abategetsi. Baramutoteza, baramukubita, baramwica! Ni uko ukuri kumeze. Perezida Kagame nareke kubeshya asa n'ushaka kwerekana ko mu Rwanda hari ubwisanzure. Ubundi ibi Perezida Kagame avuga kugirango bshyirwe mu ngiro bishoboka, agomba kwiheraho agatanga urugero, agafungurira abo yaheje mu ruhando rwa politiki: amashaka yose atavuga rumwe na FPR-Inkotanyi, kandi atifuza gukorera mu kwaha kwayo.

Oya rwose, Nyakubahwa Perezida wa repubulika, abanyarwanda bose ntibafite amahirwe amawe, bose ntibashobora gukora ibyo bashaka kandi bifuza, nk'uko bimaze gusobanurwa hejuru aha. Wowe ubwawe, igihe cyose uheje abo mutavuga rumwe, ibi uvuga ntaho bihuriye n'ukuri: ahubwo ubangamira ayo mahirwe n'ubushake bw'abanyarwanda.

Umuntu atiriwe ajya kure cyane kuko ibyerekanywe hejuru aha bihagije, umuntu yasoza avuga ko ijambo ari iry'umuhango nyine! Umuhango utari n'uw'abanyarwanda, akaba ari n'ayo mpamvu wivugira icyo wishakiye, kuko mu by'ukuri ibyifuzo ku munsi nk'uyu utagize icyo usobanuye mu mateka n'umuco-karande by'abanyarwanda, nta shingiro nyine bishobora kugira.

Uko biri kwose, mucyo turenzeho banyarwanda, twishime kandi dushimire Imana y'Abakurambere icyiduhagaritse.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Xy 04/01/2017 15:15

mwanditsi nkugire Inama, Taha, uve ishyanga wicuze ibyo wasize ukoze, wemere ufate ikikuzi cyabyo kuko byanze bikunze uzabyishyura. Naho kwirirwa uvuga Kagame Nibwira ko izi Nyandiko usibye kugutera umwanya ntakindi zizagufasha. urwanda ruri gutera Imbere, Ayo Mazi turashima arahari kuko aho hari naho babifataga nkinzozi, aho gutaga ibitekerezo uko urwanda twa rwubaka uraho uravuga ibidafite umumaro. #Urababaje

x 01/01/2017 22:08

Niko mwanyangabirama mwe, ntasoni iyo mushaka gutuma urwanda rusenyuka? Turahari Twe Tuzarwubaka.