Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ubwami bw'u Rwanda burangiye bwihaye amenyo y'abakobanyi n'abashinyaguzi. Umwiryane i bwami urakomeje hejuru y'umugogo wa Kigeli V.

11 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Byatangiye umuryango ushwanira kuho umwami azatabarizwa. Bamwe bemeza ko we ubwe yanze kuzatabarizwa i Rwanda Kagame akirurimo, abandi nabo bemeza azatabarizwa i Rwanda byanze bikunze. Byarakomeje rero birazunguturana kugeza ubwo, inkiko zo muri Amerika aho yabaga zitabajwe zigacyemura impaka. Rwemeza ko azatabarizwa i Rwanda. hagati aho, ngo hari havutse n'ikibazo cy'uzasigarana ikambwa ry'ubwami, bivuze ko mu isibaniro harimo umuntu urenze umwe, kandi ko ntawe Kigeli yasize atanze...(uretse ko bitanamureba, nta n'undi bireba mu muryango, ibi bireba urwego rw'ubwiru).

Ariko ikibazo cya nyuma cy'uwo ikamba ry'ubwami rizagarukira, cyaje gishekeje kandi giteye agahinda. Kuko ab'i bwami, barasa n'aho batamenye ibyababayeho, ko ubwami bwasezerewe kandi ko u Rwanda rwahindutse. Umuntu akaba yakwibaza impamvu biziritse ku rwego cyangwa inzira nyoboragihugu itakibaho (mu nyandiko iri hano, twasobanuye ko itanga ry'umwami Kigeli V, rinasobanura izimangana burundu ry'ingoma ya cyami mu Rwanda).

Urwishe ya nka rero ruracyayirimo. Ab'umwami bo mu Rwanda no muri Amerika baracyahanganye. Ibintu bikaba bisubiye i rudubi, aho bamwe (abo muri Amerika), biyemeje kwimika umwami mushya nk'uko mu bibona mu majwi n'amashusho ari hejuru aha. Ndetse byaje kuba urujijo aho kuri za murandasi no ku mbuga haje gucicikana amafoto 2 anyuranye yerekana uwo mwami mushya.

Hagati aho, uretse no kuba nyine ubwami bwarasesezerewe, abantu baribaza icyakurikijwe himikwa uwo mwami mushya. Umugabo Benzige mubona muri aya mashusho abifitiye uburenganzira. Inama y'ubwiru igizwe nande? ese iyo nama ifite burenganzira ki kandi urwego ikorera rutakibaho? Ese kwimika umwami mushya mu itangazo risomwe muri videwo, bijyanya n'imihango n'imigenzo yo kwimika umwami? Hari ibazo byinshi byakwibazwa, ariko tudafitiye ibisubizo.

Nk'uko rero byatangiye ab'i bwami babirwaniramo, na n'ubu biracyakomeje, kuko hari igipande cyihakanye kandi kikamagana iyimikwa ry'uwo mwami mushya. Umwiryane uracyakomeza hejuru y'umugogo w'umwami kigeli V Ndahindurwa, mu bintu bitagifite ishingiro mu gihugu cyacu.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article