Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ubutegetsi bwa Kagame uko bubeshya burimanganya, niko bwikura agahu ku nnyo!

26 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Namwe munyumvire ibisubizo by'uwo muyobozi w'abinjira n'abasohoka mu Rwanda, aha uwo munyamakuru wa BBC Gahuzamiryango, ku kibazo cya Padiri Thomas Nahimana! Guhunga no gucanga ibibazo, kurya indimi, gucabiranya no kurimanganya! Ngiki igisohoka mu bisobanuro bye!

Sinzi niba ari ubushake iyo asubiza ku ruhande, cyangwa ari ukutamenya akazi cye: ariko ukurikira wese arasanga ibisobanuro bye bidahwitse. Abazi u Rwanda n'amtegeko yarwo nta mpamvu y'uko uyu Padiri Thomas Nahimana abanza kumenyesha niba afite ubundi bwene gihugu. Kuko hari abanyarwanda benshi baba mu mahanga bafite n'ubwenegihugu burenze bubiri, bamaze gutanga ubuhamya ko ari ubwa mbere ibyo babyumvise. Ngo bagiye mu Rwanda inshuro nyinshi kandi nta wababajije niba bafite ubundi bwenegihugu butari ubw'ubunyarwanda!

Ese reka tunemere ko aribyo! Niba iyi ngongi iri mu bya ngombwa byo kuzuza, yaba iri ku rutonde nyine umunyarwanda uturuka mu mahanga ashaka kujya mu Rwanda, agomba kuba afite, yujuje? Umuyobozi w'abinjira n'abasohoka ntabisobanura. Dore hasi aha bumwe buhamya bw'abanyarwanda baba hanze :

Mbega ko amakuru yacicikanye ari menshi mu gihe gito amwe akancika!
Mu gucishiriza mbonye igishya ari ririya tegeko ryo muri 2008 risaba Abanyarwanda bamwe kumenyekanisha ko babonye ubundi bwenegihugu kandi bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atatu! Sinari ndizi kandi turi benshi. Ntawabyitwaza kuko itegeko ni itegeko. Hari n'undi mbonye wanditse ku zindi fora ko we afite nationalités eshatu zose kandi ko gutaha i Rwanda bitajya bimugora kandi ntanuragira icyo abimubazaho!

Isomo rero kuri padiri Nahimana nanjye ntiretse. Ubu ngiye guhita menyekanisha ubwenegihugu bundi mfite kuri ambassade hato ntazibona za KLM, Ethiopian, Turquish, Rwandair n'izindi zinsohora nk'injiji zipanga ingendo zitazi ubukare bw'amategeko yaho zijya. Nyamara ni ingenzi kandi ibihugu byacu biduha amakuru n'amabwiriza asobanutse igihe tubitabaje dushaka kurenga imipaka yacu. U Rwanda na rwo ni uko.

Ariko uwantiza ubushobozi njye "padiri" namuterura nkamutibikana no ku mupaka umwe wo mu Rwanda nka Rusizi 1 cg 2 nkamutereka aho! Ubundi nti bonnes chances munyarwanda.

Umunsi mwiza kuri mwese dukomeje gusangira amakuru mu bwubahane, ukuri n'ubwuzuzanye.
AR

Aimable Rwamucyo, Amagorwa ya Nahimana - kubivuga no kubimenyekanisha ntacyo bitwaye, DHR

Ikigaragara muri ibi byose, ni uyu muyobozi yahawe amabwiriza. Kandi nawe arabicamo amarenga. Igisigaye kumenya, ndi wamuhaye ayo mabwiriza yo kwangira Padiri Thomas Nahimana gutaha mugihugu cye?

Ntabwo twakwyumvisha ko aru mukuru w'igihugu, nawe ubwe ubushize yari yatangajwe no kubona uyu mupadiri yimirirwa inyuma y'amarembo  ishyanga. yari yibajije k'umugaragaro agira "siniyumvisha impamvu rwose". Ndetse yari yongeyeho, ati mugomba kumureka agataha, yaba hari ibyo abazwa n'ubutabera bugakora akazi kabwo. Padiri Thomas Nahimana yari yiyemeje gusubukura urugendo rwe yishinjikije iryo jambo, ageze ku marembo barangira!

None se ubuyobozi bw'abinjira n'abasohoka mu gihugu, ntibwumvira umukuru w'igihugu? Ibi rwose birasa n'ibyo twibazaga mu yindi nyandiko, aho abaturage bo mu Bugesera bamaze imyaka n'imyaniko bategereje indishyi zabo, kandi perezida wa repubulika adasiba guhanura ubuyobozi bwose - ndetse n'ubwo mu bigo byigenga - gutanga "savisi" nziza kandi vuba.

Niba rero aba bayobozi badaha agaciro ijambo ry'umukuru w'igihugu cyangwa se bakaba badasobanukiwe neza n'imirimo bashinzwe, dutegereje ko bahabwa ibihano cyangwa bagasimbuzwa.

Bitaba ibyo, ibi bikaba ari ikindi kimenyetso rwose simusiga - n'ubwo tutagikeneye kuko dusanzwe tubizi, ariko ku bagishidikanya ni ngombwa - ko igihugu cyacu kiyobojwe igitugu, ko Kagame atinya demokarasi nk'injangwe itinya amazi, ko rero abahinzi bajya inama inyoni zijya indi!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

ingabire 29/01/2017 09:25

yewe padr we ibyo mwakoze twarabibonye abakureke cg baguhezeyo ntawagutora

justin 27/01/2017 07:09

Arikose ngo HE KAGAME ngo yatinye guhangana nawe wowe ki se ye ntacyo uricyo uretse kuba umuntu ushaka amacakubiri mu banyarwanda ntamwanya ufite mu rwanda