Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Royal TV niyo gushimwa, ivuganira rubanda kuruta abiyita Intumwa zarwo. Umuherwe Eugène Turatsinze yatangiye kwishyura abakozi be kubera ubuvaganizi bw'iyi TV.

15 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Muri iki gihugu cyacu, iyaba habagaho igihembo cy'itangazamakuru gihabwa umunyamakuru cyangwa ikinyamakuru cyegereye rubanda, kandi kigeregeza gushyira k'umugaragaro ibibazo by'abaturage, cyagombye kwagukanwa na Royal TV n'umunyamakuru wayo Jérôme Munyentwari. Royal TV kuko yafashashe uyu murongo w'itangazamakuru; na Jérôme Munyentwali kuko bimuzindura akajya kuvoma inkuru ku isoko, kandi agaha ijambo abo bose ikibazo kireba. Iri niryo tangaza makuru ry'ubunyabwuga twese twashima kandi twashyigikira.

Itanganzamakuru ry'ubunyabwuga kandi ryingenga bamwe barireba nabi, kandi birumvikana kuko akenshi riba ribangamiye inyungu zabo. Nk'uyu mugabo Eugène Turatinze n'abo bafanyije muri bisiness ye, nta kuntu ubu aba batavumira kugahera iyi televisyo n'umunyamakuru wayo. Ariko ni uko bimeze, bagomba kubifata batyo, niba batrifuzaga kuvumburwa mu nyanganya yabo no gutarangwa mu bikorwa bibi byabo, ntibagomba gukora aya mabi.

Itangaza makuru ry'umwuga kandi ryigenga, rifasha igihugu kwiyubaka, abantu kugira  imico myiza n'imigenzo ya kimuntu, aho kwitwara nk'inymaswa. Rifasha abayobozi kumenya aho ibintu bigoranye, bakabigorora bitaragera iwa rudubi. Royal TV rero niyo gushimwa rwose ndetse ikabera urugero abanyamakuru bose b'abanyarwanda.

Dushimire kandi uyu muherwe Eugène Turatsinze, wikubise agashyi, agashyira agatima impembero, akumva rwose ko yahemukiranga abantu bamufatiye runini mu bukungu bwe. Ubwo umunyakakuru wa Royal TV yaherukaga mu nganda z'uyu mugabo mu mashusho yavanye hagaragaye umugabo wari urwaye kandi anashonje, ariko wari waranambiye ku kazi. Nta muntu n'umwe ugufite agatima ka muntu, utarashobora gushengurwa n'iryo shusho. Ryaba ariryo se ryakoze k'umutima Turatsinze? Ibyo aribyo byose, nta kintu cyiza nko gukiranuka n'abandi. Twizere acitse burundi kuri izi ngeso n'imigenzo yari yarishyizemo byo kugarura uburetwa n'agato.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article