Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Paul Kagame, umushinyaguzi, arabyinisha muzunga abo batavuga rumwe yarangiza akabakoba!

25 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Padiri Thomas Nahimana yangiwe gusubira mu Rwanda gukorera yo umwuga wa politiki nk'uko yabyifuza. Ibyo ntakubigarukaho, byanditweho bihagije! Ibi bikaba byarahamije ku buryo budasubirwaho ibivugwa kuri Kagame byose muri politiki : kuba ari umunyagitugu, kuba agirira ubwoba abo badahuje ntibavuge rumwe, kuba atinya demokarasi nk'uko injangwe itinya amazi, kuba atihanganira abamuvuguruza, kuba nta yindi ntambara azi uretse iy'amasasusu, kuba jambo rya kigabo agira, kuba nta bitekerezo agira kuko ntaho arabyerekana (ibitekerezo bigaragarira mu mpaka cyangwa mu nyandiko), n'ibindi n'ibindi byinshi nabyo tutagarukaho, nta wutabizi, cyereka udakurkira cyangwa umugaragira.

Ikiduteye amatsiko uyu munsi, ni uburyo ubuyobozi bw'akagame ari ubuyobozi bw'abashinyaguzi n'abakobanyi, baneye isoni basa n'aho batakigira ubumuntu namba. Politiki yabaye uburyo kuri bamwe bwo kwerekana ubunyamaswa bwose bubarimo. Padiri Thomas Nahimana, bigihwihwiswa ko ataranava ku buga cy'indege aho yagombaga guhagurukira, batangiye kutumenyesha ko mu by'ukuri atigeze ahaguruka i Buruseli aho arimo kwitemberera mu mihanda, ko yanunnye gutaha kuko yiyiziho ibyo akurikiranywe ho mu Rwanda! Ubwo mbese baba batangije ikintu gisa n'iterabwoba. Ariko ntabyarangiriye aho, kuko hatewe indi ntambe, aho batangiye kumukwena no ku muteza urubwa. Ugasanga ibinyamakuru bikorana hafi na leta biri muri uwo mukino wo hasi wo guteza urubwa:

Abashinzwe gusubira mu kanwa k'abategetsi nabo, ni ukuvuga ba bandi bashinzwe kuvuga udukuru bumviye inyuma y'urisika, ntibahatangwa. Hasi aha turaba urugero rw'umwe. Ariko mbere y'aho twibutse kamere y'aba bantu: aba bantu, umwuga wabo ni ugutara ubugambo, kubunza ubugambo hirya no hino. Ku ruhande rumwe, bumva ibyo abategetsi bashaka kubumvisha babasize inyuma y'insika, bakihutira kubikwiza hose, ngo byumvikane bari hafi y'abavuga rikizana.

Ku rundi hande bitwara nk'abatsi cyangwa abanetsi : bumva ubugambo bwose buvugirwa mu mihanda, mu tubari, mu marenga, mu bihuha, mu myiherero ni uko byose bagaterura bakjya kurondora kwa bashebuja, kugirango babashimishe, babereka ko ari amatwi n'amaso yabo hose aho badashobora kwibera cyangwa kwigerera.

Dore urugero rwa bamwe muri abo banti ni Peter Mahirwa, ikirangirire ku mbuga nkoranyambaga facebook na twitter.

Ese abayoboke b'ishyaka rya Nahimana Thomas baba bamushyigikiye muri gahunda arimo?
Maze iminsi nkurikirana iby'uyu mugabo ushaka kuziyamamariza kuyobora u Rwanda mugihe ishyaka ashaka kuzahagararira ritarandikishwa mu mashyaka akorera mu Rwanda ni ukuvuga ko iryo shyaka ritemewe.
Nkuko natangiye nibaza nakomeje gusubiza amaso inyuma bintera kwibaza niba koko abo bakorana mu ishyaka akazi ka buri munsi ndetse n'abayoboke baryo baba bamushyigikiye muri iyo gahunda ye bintera urujijo gusa mvanamo umwanzuro ndibubagezeho mugika cya nyuma,
Ishyaka Ishema Party rifite abayoboke kugeza ubu tutazi umubare gusa icyo nahamya nuko batageze ku 100 ku isi yose!, uwo mubare nawo ubaye mwinshi kubera ko hajemo kwihuza nandi mashyaka 2 harimo niryundi witwa Akishuri Abdallah ryitwa Urukatsa nirindi ryitwa PDP Imanzi.
Nkurikije ibyo nzi bibera mu ishyaka rya Nahimana nuko kuva yavuga ko ashaka kuziyamamariza kuyobora u Rwanda hari benshi bagiye birukanwa muri iryo shyaka kubera ko batari bamushyigikiye amazina yabo sindi buyashyire hanze kubera ko batabyifuza ko nayagaragaza, muri abo bagiye basezererwa kubera kudahamanya na Gahunda ya Nahimana bantangarije ko bo bifuzaga ko hakoherezwa abandi bantu bahuriye mu ishyaka ariko nabyo byabanje kwigwa neza nuko Nahimana atangira kubarwanya avuga ko ishyaka ariwe urihagarariye ntawundi wamubanza imbere gusa bambwira ko inama zimwe bamugiriye ubu yazishyize mu bikorwa zimwe murizo nuko mbere yavugaga ko ashaka gukora revolution Hutu (Impunduramatwara ya Bahutu) aho azakora iringaniza mu Rwanda, buri bwoko bugahabwa umwanya ni ukuvuga ko ashyigikiye igarura rya moko mu gihugu.
Kangaruke kuri bamwe mubayobozi bishyaka rye kandi ba hafi batigeze bakozwa gahunda yo kumuherekeza mu Rwanda kandi batarahwemye kumwereka ko bamushyigikiye igihe cyagera bakisubiraho abandi bagashakisha impamvu zidasobanutse!
Umuyobozi wungirije Nahimana Witwa NTAGANZWA Damascene ubarizwa mu gihugu cy'u Buholande akaba anakomoka mucyahoze ari perefegitura ya Cyangugu uyu mugabo ari mubatangaje mbere ko azazana na Nahimana Thomas ariko bijyeze mu Cyumweru cya nyuma yakuyeho telephone arashakwa arabura.
Jeanne Mukamurenzi uyu nawe n'umwe mubagore baba hafi Nahimana muri ririya shyaka batahwemye kumwamaza ndetse no kuvuga ko azazana nawe mu Rwanda ariko byagera ku munota wa nyuma nawe akabivamo.
Chaste Gahunde uyu nawe ashinzwe imirimo myinshi mu ishyaka rya Nahimana ndetse we akaba yaragerageje no kubeshya abamukurikira ko yazanye na Nahimana akifotoreza ku kibuga cy'indege ajijisha abantu ariko agahita yisubirira inyuma mugihe atigeze ahwema kuvuga ko nawe azaza i Kigali amakuru mfite nuko we atigeze ajya no gushaka icyongombwa na kimwe bishatse kuvuga ko ibyavugirwaga kururimi rwe bihabanye nibyo yarafite ku mutima.
Abdallah Akishuli uyu nawe navuga ko ataba mu ishyaka rya Nahimana ariko akaba ari muri ya mpuzamashyaka bishatse kuvuga ko ku munwa nawe amushyigikiye ariko ku mutima bikaba bihabanye nawe ari mubatarigeze bagaragaza ko azaherekeza Nahimana kumufasha kwiyamamaza. urutonde ni rurerure ariko nabahitiyemo izo ngero.
Nkurikije isesengura nakoze n'amakuru nahawe na bamwe mubabarizwa mu ishyaka Ishema ni ikimenyetso kigaragaza ko Nahimana adashyigikiwe nabo ayobora kuko biramutse aribyo ntiyakabaye ashaka abo bazana akisanga batarengeje 2 kandi yitwa ko ayoboye ishyaka ribarizwamo abantu benshi kandi bashyigikiye gahunda ze.
Peter Mahirwe

Peter Mahirwe

Cyakora hari abagaciye mu bukobanyi n'ubushinyaguzi, ni abayobozi bashinzwe abinjira n'abasohoka mu gihugu. Ku nshuro ya kabiri yose nyine yangiwe kwinjira mu gihugu batangaje ko rwose amarembo y'u Rwanda yugururiwe Thomas Nahimana, niba yujuje ibyangombwa! Ntabwo twakwirirwa duta igihi kuri ibyo bya ngombwa bibazwa umunyarwanda utaha mu gihugu cye. Ese kuki batabimumenyesheje kare kwose, bagategereza kubinyuza mu matangazo indengagihe?

Ahubwo ikigaragara ni uko abayobozi b'igihugu bashakisha impamvu zose zishoboka zo guheza kure cyane y'u Rwanda abanyapolitiki badasha kwinjira mu kibina cya FPR-Inkotanyi, kuko bafite ubundi buryo babona bakorera igihugu cyabo. 

Muri iri tanganza risa n'irifitirano ryakozwe vuba na vuba kugirango bisobanure ku mpamvu bangira Padiri Thomas kwinjira mu Rwanda, na ngingo n'imwe irirmo imureba. Uyu mupadiri rero si uwa mbere si n'uwanyuma: gusa ibimubayeho bishimangiye ibyabaye ku bandi, kandi birerekana ibitegereje abandi bazaza nyuma ye!

"Amarembo y’u Rwanda aruguruye kuri Nahimana"
Ibiro bishinzwe Abinjira n’abasohoka mu Rwanda, byatangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, ko Padiri Nahima adakumiriwe gutaha mu Rwanda.
Itangazo ry’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda ryasohotse mu gihe hari hatangiye gutambuka ubutumwa buvuga ko Nahima yazitiwe mu Bubiligi gutaha nk’uko yari yabitangaje ko agera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.
Ushinzwe itumanaho mu Biro bishinzwe abinjira n’abasohoka, Butera Yves, yavuze ko kuwa 22 Mutarama 2017, Ushinzwe abinjira ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali, yamenyesheje SN Brussels n’izindi ndege ibyerekeye ibyagombwa by’inzira bya Nahimana nk’uko bisanzwe.
Butera yasobanuye ko Nahimana yasabye Visa nk’Umufaransa nyamara yari agifite Pasiporo y’u Rwanda yarangije igihe.
Itegeko rivuga ko buri munyarwanda wese ufite ubwenegihugu burenze bumwe afite inshingano zo kubumenyekamisha muri Ambasade mu gihe kitarenze amezi atatu.
Butera anibutsa ko ubushize bwo Nahima yari yakoresheje Visa ya ba mukerarugendo baza mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.
Yongeyeho ko kugeza ubu Nahimana agomba kumenyesha Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka ko afite ubwenegihugu bubiri nk’uko biteganywa n’Itegeko.
Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka kandi bishimangira ko amarembo y’u Rwanda yuguruye, Nahimana yaza nk’undi Munyarwanda wese, kandi ko na we azi ibisabwa.
Date: 23rd January 2017

NAHIMANA IS WELCOME TO RWANDA: RWANDA IMMIGRATION SAYS
The Rwanda Immigration Public Relations Officer hereby clarifies that Father Nahimana is welcome to Rwanda. On 22nd January 2017, the Immigration Officer at Kigali International Airport alerted SN Brussels and other airlines, about issues in Nahimana travel status which is routine procedure. Butera Yves, the Public Relations Officer stated that (1) Nahimana had applied for a Visa as a French citizen, and yet he was also in possession of an expired Rwandan Passport. (2) He had previously used the Eat African Tourism Visa. (3) Nahimana is yet to notify Immigration that he acquired dual citizenship, as provided for by Rwanda Immigration Law. (4) Nahimana is welcome to Rwanda, as any other citizen. He is also aware of these administrative and Immigration procedural requirements.
Butera Yves
Directorate General of Immigration and Emigration
Head of Communications & Customer Care
Email: pro@migration.gov.rw
ybutera@migration.gov.rw

Butera Yves

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article