Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Paul Kagame mu gutanga amasomo ya ICT i Davos mu Busuwisi, mu gihe Kaminuza y'u Rwanda itakigira amashanyarazi

19 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Muri ibi byumweru hafi bitatu umwaka umaze utangiye, perezida Kagame yazengurutse isi. Yagiye mu Buhinde, duhumbije amaso tumwumva i Bamako muri Mali, none ubu yari mu Busuwisi.  Mu Buhinde no muri Mali yari ahari nk'umukuru w'igihugu. Mu Busuwisi ahabaye nk'umuherwe-mirenge n'inzobere! Inzobere rero ku isi mu ikoranabuhanga ry'itumanaho, Paul Kagame akaba n'umukuru w'igihugu cyacu, yari i Davos mu Busuwisi, mu nama ihuza abaherwe-mirenge b'iyi si.

Ejobundi yatanze isomo ku birebana na ICT. Ubu ku isi hose Kagame abonwamo nk'umukuru w'igihugu witangiye rwose iterambere rya ICT. Ahabaye amanama hose nibyo agarukaho ku buryo yabaye rwose inzobere ku isi. ICT yayigize inkingi y'iterambere ry'u Rwanda. Gusa, hari ibibazo byinshi umuntu yakwibaza : ICT igaburira abantu bangahe mu Rwanda. Ikoresha abantu bangana iki muri iki gihugu. Yahanze imirimo n'imyuga ingana iki mu Rwanda? Igipimo cyayo mu majyambere y'igihugu kingana gute. Hati ingana zikor ibirebana na ICT zingana iki? U Rwanda rucuruza mu mahanga ibivuye muri ICT ku kihe kigero ?

Ariko ikibazo nyamukuru ni iki : Igihugu kitihagije mu mashanyarazi, cyateza imbere gute ICT? Ni nko kuvuga ko wihagije mu biribwa, kandi utuye ubutayu butagwamo imvura. Cyane cyane iyo ayo mashanyarazi abura muri Kaminuza y'igihugu? Kaminuza y'igihugu niwo mutima w'uburezi bw'igihugu? Ni uwakwirata akishongora ni uwaba nibura avuga Kaminuza y'igihugu cyanjye yavuyemo abahanzi n'abahimby bakomeye muri ICT. Iturukamo intiti n'inzobere nyinshi mu nzego zinyuranye! Yabyaye abanyabwenga bo mu nzego zihanitse aba n'aba!

Ndi Kagame nagira isoni zo kujya gutanga amasomo ya ICT rero ndetse n'ibirebana n'amajyambere byose. Kuko Kaminuza y'igihugu ni igipimo gikuru cy'iterambere ry'igihugu. Igihugu giteye imbere kirirerera, kandi abana bacyo bagasa neza, bagacyerebuka, bakesa imihigo mu bushakashatsi n'ubuvumbuzi. N'uwuhe mubyeyi wajya kwishongora mu bandi ngo arigize kandi abana be ari inzererezi, basa nabi, basabiriza, barara mu nsi y'amateme?

Perezida Kagame rero aratanga masomo ya ICT, nyamaraubukene bunuma mu banyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda, kugera aho umenya nta mukobwa uhiga utaratwara iy'ikinyendaro! Akabazo ku banyamibare : Amafranga yagiye muri izi ngendo eshatu akoze muri ibi byumweru bitatu, ashobora kwishyurira amashyarazi Kaminuza yacu imyaka ingahe? Yahabwamo buruse se abanyashuri bangahe, mu gihe kingana iki?

Si amashanyarazi gusa: twibutse ko inzara igenze abanyarwanda ku kaburembe. Twibutse ko amazi yabaye ingume! Nyamara ayo mafaranga atagaguzwa mu ngendo z'iminyenga n'iraha yafasha gucyemura bimwe muri ibyo. Kagame amaze amazi 6 gusa atari mu ndege no mu mahoteri ibi bazo byagabanukaho nka 1/3.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

MABOKO-ZAGABE-EMMANUEL 21/01/2017 09:11

Votre commentaire NINDE ? PATRON wa mtn.hari ibibazo .www.mtn co rw.com