Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Paul Kagame arasabwa gusubiza igihugu ba nyiracyo vuba na bwangu bitarenze ukwezi 5, 2017 ibyuya bitaraba amaraso?

11 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Paul Kagame arasabwa gusubiza igihugu ba nyiracyo vuba na bwangu bitarenze ukwezi 5, 2017 ibyuya bitaraba amaraso?

Bwana Paul Kagame, perezida wa repubulika y'u Rwanda, yohererejwe inyandiko imusaba "kudusubiza igihugu cyacu mbere y'ukwezi kwa 5, 2017". Iyi nyandiko isohotse, nyuma y'iminsi ibiri gusa umugogo w'umwami Kigeli V ugeze i Rwanda, aho wakiriwe mu buryo busuzuguritse cyane, ugereranyije n'urwego rw'uyu muntu: yabaye umwami w'u Rwanda. Yayoboye u Rwanda. Ni ubwo yabikoze igihe gito, kandi akagira uruhari rukomeye mu isenyuka ry'ingoma ye. Ku ruhare yagize muri senyuka uwagira amatsiko yakumva umwe bantu bakurikiranye cyane imiyoborere mu Rwanda, imibereho n'imibanire y'abanyarwanda muri rusange, witwa Claudine Vidal. Itsinda ry'abasaba Kagame "kusubiza igihugu cyacu", baramumenyesha ingingo z'ingenzi z'ibyo bamwagiriza. Nta washidikanya ko babisangiye n'abanyarwanda benshi...

Gusa, Kubirebana n'iyi nyandiko rero, umuntu yakwibaza niba hari aho ihuriye n'ibi tumazemo iminsi, by'itabaruka ry'umwami n'iyimikwa ry'umushya! Ese bifitanye isano n'umwami mushya umaze kwimikwa, bikaba bijyanye na gahunda ye nshya? Cyangwa iyi nyandiko yaba ari itekinika rya FPR-Inkotanyi muri gahunda yayo yo kwikiza umwami mushya n'abayoboke be? Cyangwa se byaba ari uburyo, muri iryo tekinika, bwo gushaka kuryanisha abiziritse ku bwami. Uko biri kwose, nta gisubizo tubifitiye ubu. Tubitege amaso, tuzarebe niba Kagame azasubiza.

Hagati aho, twibutse ko iyimikwa ry'umwami mushya hari abantu benshi ndetse bakuze kandi basobanukiwe babifata nk'amashyengo, ndetse na Kigeli V Ndahindurwa akazatabarizwa na mihango igendana n'umwanya n'urwego rwe izakorwa nk'uko bitangazwa n'umuryango we!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Wilson 29/08/2017 16:32

Bavandimwe banyarwanda, muri mubuhungiro kumpamvu zitandukanye mbagiriye inama mwataha kuko kuko ibyanyapolitic babwira kuri kagame nibinyoma. Kagame ntanzi ngo ndamuvugira ariko nk'umunyarwanda usanzwe nyurwa nibyo akorera igihugu.

kalasco 12/01/2017 11:27

Imburamukoro gsa!!

Neuchen j,Baptiste 11/01/2017 17:47

Ibyo abayobozi b,urwanda bakora ibyiza nibyo bike.Baduhisha byinshi bibi bakora ahubwo bakatubwira ibyiza byinshi bakora.Nyamara nushatse kuvuga ibibi bakora arabizira.Nkubu koko uyu mugabo aho yabaga ntiyitwaga umwami?Hari icyo yaratwaye abene gihugu?Kuza murwamubyaye agakomeza kwiberaho nkuko yari hanze byari bibatwaye iki?Mumuteye
1-kwiheba
2-guhangayika
3-kurwara
None bimuviriyemo n,urupfu?Kumugaragaro amahanga,Isi n,Ijuru byose bireba uko mumwakiriye?muri aba.......Ubwo se iyo azakuza ari muzima byari kugenda gute ugereranyije nuko mwamwakiriye yapfuye?Gusa ntimumushyingure Irusororo ndabinginze mu mushyingure mu ntwari z,urwanda.Kandi namwe bayobozi musabe imbabazi abanyarwanda.

Natacha 11/01/2017 17:43

Hahahhh. Ariko sha mwabuze ikindi kintu kizima mukora??? Nkubu aya mafuti muba mwanditse muyatekereza mute??