Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Padiri Thomas Nahimana yaba yangiwe kwurira indege imuzana hano i Kigali! Hagati aho, imbwa n'imbwebwe, impysi, ibyanira n'inkongoro z'ingoma ntizategereje ko ahagera ngo zimushoke!

23 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Niba inkuru yo kumwanjira kwinjira mu ndenge imugarura mu Rwanda kuhakorera politiki ari ikimomo, noneho ivalisi n'ibikapu bye azagomba kubihambira akicara agatimaza! Nta kundi byanda, keretse atashye apyigana cyangwa apfunda imitwe!

Ejo bundi ku gatandatu ushize, nibwo Padari Thomas Nahimana yatangarije isi yose ko asesekara hani i Kigali uyu munsi taliki ya 23 z'uku kwa mbere. Mu gitondo cya kare rero nibwo yagombaga gufata indenge imuzana. Ariko hagati aho, mu saa saba amakuru y'uko yaba yangiwe kwinjira mu ndege imuzana yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga. Cyakora kuri uyu munota twandika iyi nkuru, Ishyaka rye ntacyo rirabitangazaho.

Hagati aho ariko, Ambassadeur Olivier Nguhungireho, umenyereye kwirirwa atarerana amagambo n'abanyarwanda bari ku mbuga nyine mpuzambaga, arasa n'aho yaciye amarenga ku iyangirwa rya Padiri Thomas Nahimana kwurira indege. Ku rubuga mpuzambaga rwitwa DHR, asubiza uwitwa rwa mucyo wibazaga kuri icyo kibazo nyine, yahise amuamira hejuru nk'uko abisanganywe amusibiza atya :

Rwamucyo,

Ndagirango nkumenyeshe ko Padiri Thomas Nahimana atigeze yurira iyo ndege ya KL 537, yemwe nta n'ubwo yigeze agera ku kibuga cy'indege cya Schipol (Amsterdam). Ririya tangazo yasohoye ejobundi ryari ikinyoma cyambaye ubusa! Et pour cause, hari abantu bamubonye muri iki gitondo ku kibuga cy’indege cya Zaventem mu Bubirigi. Ikibazo ariko ni uko n’indege ya SN Brussels ya mu gitondo yagiye itamujyanye. Ubwo rero mwitegure une opération médiatique de victimisation!

Dore nguwo umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika! Umupadiri ubeshya, umupadiri ugenda wububa, kandi avuga ko yifuza kuyobora u Rwanda!

Nizere ko noneho agiye kwicara agatuza, akareka kubifatira ngo agiye kwiyamamaza! Abamuhaye amafaranga ahubwo mutangire mumwishyuze!

Heureusement que le ridicule ne tue pas!

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe!

Aya magambo yahise afatwa n'undi muzindaro-vuvuzela wa FPR, uwiyita Peter Mahirwe, nawe ayasakaza ku rubuga mpuzambaga rwa facebook. Hagati aho, uyu Peter Mahirwe yari yanditse n'izindi nyandiko kuri Padiri Thomas Nahimana, zisa n'izishaka kumusesereza cyangwa kumutera ubwoba. Ni inyandiko ngufi yagiye anyuza ku ruta rwe rwa twitter, urundi rubuga mpuzambaga. 

Mushobora kuzisoma munyuze hano (kandaho), cyangwa mukazisoma hasi aha: tuzishyzeho uko yazanditse:

Retweeted Rwanda Updates (@AkezaNana): #Rwanda has suffered many times because of bad leadership, we don't need to go back, we've found our way we don't want #PadiriRTLM https://t.co/VLqSvLLkNu

Nahimana promised to bring back Interahamwe and finished the job when he becomes president! #PadiriRTLM https://t.co/UZ2lMaG3Cm

Retweeted Ishimwe maria (@ishimwemaria): Nahimana brandishes himself as the spokesman of #FDLR(a terrorist and genocidaire group)... nta muvugizi wa FDLR dukeneye #PadiriRTLM

Retweeted Ishimwe maria (@ishimwemaria): We, #Rwanda-ns are against the ideology of Nahimana. We know how Genocide ideology has led us. No place for #PadiriRTLM

Mbese urebye, nta kitakozwe ngo uyu mugabo bamukumirire kure? Perezida Paul Kagame ko nawe yari yiyamiriye atangazwa n'uko ubushize Padiri Thomas Nahimana yangiwe kwinjira mu gihugu, none kuko basa n'abamwijunditse cyangwa n'abamufitiye ubwoba? Kagame aratinya iki? Kuki Kagame atinya impaka no kuvuguruzwa? Ese aho si ugutinya ko ibinyoma bye byose byambikwa ubusa?

Cyakora mu mizindiro-vuvuzela yose ikorera ingoma ya Kagame, hari umwe wagaciye rwose. Ni Rushyashya.net. Iyi site web iratangaza inkuru aho yereke Padiri Thomas Nahimana nk'uje kuzungura ba Kayibanda na Habyalimana! Sinemeranywa n'uyu mupadiri cyane mu mvugo ze ku moko nk'uko nagiye mbigaragaza mu nyandiko zinyuranye namwanditseho. Ariko sinshyigikiye ko asebywa cyangwa ngo apfukiranwe, adahawe umwanya wo gusubiza.

Ibitekerezo bye ni ibyo kugibwaho impaka. Uwumva hari aho yibeshya cyangwa agoreka, akrekana uko biri nta gukangata. Ibi rero byo kumubangamira mu kugaruka mu gihugu cye, biri muri iyo gahunda yo kugoba indimi abanyarwanda no kubapfuka iminwa!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

SN 23/01/2017 18:48

Mbega umutwe w'amagambo!!! Hahahahaaaa