Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Padiri Thomas Nahimana ngo niwe wahutswe kuza mu Rwanda, ngo kuko akurikiranyweho ibyaha byo gupfobya jenoside!

24 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Muri aya majwi Padiri Thomas Nahimana arasobanura uburyo yangiwe kugaruka mu Rwanda!

Ibya Padiri Thomas Nahimana n'Ishyaka rye, byabaye urujijo. Nk'uko mubyumva muri aya majwi, arasobanura uburyo yangiwe gusubira mu Rwanda, nta bindi bisobanuro ahawe. Igitangaje ni uko yatashye anasa rwose nk'aho asubiye i Rwanda k'ubutumire bw'umukuru w'igihugu.

Kuko ni Kagame ubwe ejobundi wari wiyamiriye ngo ntiyumva impamvu batamureka ngo atahe! Ubwo rero, ku cyize cy'iryo jambo ry'umukuru w'igihugu, yagaruye icyizere, aritegura ngo atahe gukorera politiki mu Rwanda! Biranze rero. Ntibyashobotse! 

Ariko kubera ko iki gihugu cyiyobowe n'ababeshyi n'abashinyaguzi, bamwe mu baca amarenga mu bivugirwa mu ma bwiko no munganiriro z'abategetsi, dore ibyo bavuze ngo bytumye Padiri Thomas Nahimana ataza mu Rwanda! Muri make, yaba yanunnye, ibyo avuga bikaba byo kumubuza kuza bikaba ari amakabya nkuru no kwirirsha! Wagirango abamwangiye kwinjira mu gihugu, bari banateguye ibyo bazasubiza ku bibazo abantu bazibabaza.

Fr. Nahimana Seen in Belgium, Not Travelled to Rwanda
Catholic priest-turned politician Fr. Thomas Nahimana did not board plane bound for Rwanda – contrary to his earlier statement, KT Press exclusively reports.
Nahimana had announced that he would travel by KLM flight KL 537 from Amsterdam direct flight to Kigali to arrive 19h20. But the early morning flight left without him.
Instead, Nahimana was seen this morning at Zaventem Airport in Brussels (Belgium). However, flight data shows he did not board SN Brussels flight headed to Kigali via Nairobi Kenya.
That flight could have pitted well with time of his announced arrival.
Contrary to his previous travel on November 23 when updates were posted regular on his Facebook pages throughout the day, there has not been any related to the travel as of press time.
Nahimana says he wants to return to Rwanda to register his political grouping ISHEMA in preparation for the August 4, 2017 presidential polls.
He faces criminal proceedings in relation to genocide megationism comments he has made over the years

Peter Mahirwe

Birumvikana ko ari ukumutera urubwa! None se ko akurikiranyweho iki cyaha, kandi tuzi uburemere bwacyo mu gihugu cyacu, kandi akaba ariwe rwose usaba kwizana, kuki ahubwo batihutira kumwoherereza indege yihariye ngo imuzane. Kuki u Rwanda rudasaba ibyo bihugu byose anyuramo atemberamo ngo bimufate bimwohereze mu Rwanda niba yihishahisha nk'uko ambarasaderi ....

Mu gukobana no gushinyagura ariko, uyu mwambasaderi we ni ikirenga, nk'uko mubibona muri aya magambo yandi yavuze ku rubuga nkorambaga DHR asubiza uwitwa Nzinink! Twemereko ibyo ambasaderi avuga aribyo, dore ko afite n'ububasha bwo kumushyiraho abantu bamusiragiraho, bakamenya aho ari, ibyo akora, igihe arira, aho yituma, uwo bavuganye n'ibindi. Niba rero ibyo atubwira aribyo, ntatwoherereze vuba na bwangu amafoto n'amavidewo!

Nzinink,

Uragira uti : « Njye uko mbibona, biragaragara ko Padiri yimwe viza yo kujya mu Rwanda, direct, yuririye i Amsterdam ».

Niba se yarimwe visa, ni kuki atabaye honnête ngo abivuge muri za interviews zoze yagiye atanga ? Ni kuki ahubwo yakomeje kwemeza ko ku itariki ya 23 Mutarama 2017 azaba byanze bikunze yasesekaye i Kigali? Iyo confidence yaberekaga se aho ntiyari igamije gukomeza kubakuramo amafaranga?

Mbese ubundi, wadusobanura ute ukuntu Thomas Nahimana atanga itangazo avuga ko ku itariki ya 23 Mutarama 2017 azahagurukira ku kibuga cy’indege cya Amsterdam, akurira indege direct KL 537 ya 9:55 izamugeza directement i Kigali, ariko umunsi n’isaha byo kugenda abantu bakamubona Zaventem mu Bubirigi ? Iki kinyoma nk’iki ubona gikwiye umuntu uvuga ko ashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika ?

Na Zaventelm d’ailleurs nta ndege yigeze yurira, ku buryo jye numva kuba yahagiye biri dans le cadre de sa stratégie politico-médiatique. Ubu mukanya arahamagara BBC-Gahuzamiryango n’amarira menshi, ababwire ko yaje ku kibuga cy’indege i Kanombe, ariko ngo Brussels Airlines ikamubuza kurira indege ! Ibintu byose yaje abipanze, muraza kumwiyumvira. Padiri bazamuzize ikindi, naho manipulation des media yo arayizi !

Umunsi mwiza.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, DHR

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article