Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Nyakubahwa perezida wa repubulika, tubwire aho abanyarwanda bose baburiwe irengero kuva uri ku butegetsi baherereye...

25 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Mu biterane byose by'umukuru w'igihugu, Paul Kagame, byaba iby'ishyaka rye FPF-Inkotanyi, byaba ibiganiro bisanzwe n'abanyamakuru, byaba imihuri ye n'abaturage, byaba agirana n'urubyiruko, intore n'andi matsinda atabarika ahuzwa ngo amugaragire, buri gihe agaruka kandi agatsindagira ingingo y'umutekano. Akibutsa kandi agashimangira ko ubu umutekano ari wose mu gihugu kuva yagera k'ubutegetsi. Birashoboka! Ariko hari igihe nshyungumbwa - dore ko nanjye hari bimwe muri biriya bibina mba ndimo najyiye ntseta ibirenge nk'abandi bose - hari igihe rero nshungumbwa nkumva namubaza nti : "Nyakubahwa perezida we repubulika, uratubwira ko umutekano ari munange haki ya Mungu! Ariko se! Tubwire aho abanyarwanda bose baburiwe irengero kuva uri ku butegetsi baherereye."

Ndacyeka hari benshi nka nkanjye baba bandi impande baribwaribwa kumubaza icyo kibazo! Ariko nyine murabizi ntawe utinyuka. Ariko n'ubwo tutamubaza ku magambo ye, ibikorwa biratubariza. 

Ibikorwa rero biratubariza, bikanadusbiza: niba nta wushobora guhungabanya umutekano muiri iki gihugu cyacu, nyamara abaktu bakicwa, abandi bakazimira bakaburirwa irengero, abandi bagatoragurwa imibiri yarashwanyaguritse, bityo abanyarwanda benshi bakaba mu by'ukuri babayeho mu mutekano mucye, ni uko ari inzego za Kagame we ubwe ziteza uwo mutekano mucye. Niba atari byo rero, natubwire benewacu bose bazimiye kuva yagera ku butegetsi, aho baherereye.

Ng'uko ngayo rero! Cyakora mugihe tugitegereje igisubizo cyawe, kuko ntakundi twabigenza cyangwa twabyifatamo, ubwo tubaye nyine twisekera kugirango tutarira! Ntibabigize se nyine ngo : "akabi gasekwa nk'akeza?".

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Soso 25/01/2017 22:02

Ben uvuze neza babuze inzira ngo baze gutabatanga amahenga arikubarya yooooo

Ben 25/01/2017 20:39

ariko uziko akqbaye icwende katoga koko nanubu muracyahembera urwango kweri ariko muribeshya u Rwanda ruri mumaboko yuwiteka ntazarurekura NGO murusubize muri Genocide