Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Nyakubahwa perezida wa repubulika, genda uri incabiranya pe! Kuki uhinjarika abanyarwanda kandi wowe n'umuryango wawe mwarikubiye umutungo w'igihugu

27 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Guhinjarika ni ugufata abantu bakuze nk'impinja. Cyane ubabwira inkuru z'impimbano zisekeje cyangwa ziteye ubwoba nk'impinja nyine ushaka gusetsa cyangwa gusinziriza. Kagame rero nawe akunze kwifatira abanyarwanda n'impinja, niyo mpamvu aduhinjarika. Buriya kandi asohoka yishimye ngo aratwemeje! Nti turi injiji! Duceceka tumwihoreye!

Muribuka, ejo bundi umwaka ushize, ubwo yari yateranyije inama nkuru y'ishyaka rye? Aho avuga ko mu Rwanda umutungo utagomba mu maboko y'abantu bacye, nko mu bindi bihugu ngo usanga ubukungu bw'igihugu cyose buri maboko y'abantu ku icumi! Iriya nama sinari nyirimo, ariko naramvise nenda gusimbukira mu kirere!

Perezida Kagame niba atari umushinyaguzi, niwe njiji n'ubwo yibwira ko ari inyaryenge. Kuko yibagirwa ko ariwe wihariye ubukungu bwose bwo mu Rwanda, we n'umuryango we n'inshuti ze? Birazwi ko nta business n'imwe ikomeye muri iki gihugu Kagame atagenzura. Kandi umuntu wese w'umunyarwanda utangiye gutera imbere Kagame yinjira mu mutungo we ku ngufu yakwanga akabizira. Nicyo abantu nka Rujugiro Tribert Ayabatwa bazize, kimwe na ba Rwigara Assinapol n'abandi benshi.

Mu by'ukuri perezida Kagame ashaka ku itwara nk'umuntu wa rubanda, uvuganira rubanda, urwajwe ishinga n'ibibazo bya rubanda! Ariko mu by'ukuri siko bimeze, ni ikirura kihishe mu ntama.

Niyo mpamvu ubwo numvaga Kagame yitakuma muri iriya nama, naribwiye nti iyo rwose nza kuba ndi nyirimo sinari kuripfana. Kabone niyo yarikuniga, nari kumubwira nti : Nyakubahwa perezida wa repubulika, genda uri incabiranya pe! Kuki uhinjarika abanyarwanda kandi wowe n'umuryango wawe mwarikubiye umutungo w'igihugu?

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Javan 29/01/2017 22:43

Mwambura mukoro mwe zitunzwe noguhora zigambanira igihugu twarabamenye