Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ninde uyoboye u Rwanda ? Perezida Paul Kagame yaba ari inganzwa itumvirwa n'abo aha amabwiriza ayobora?

26 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Ninde uyoboye igihugu cyacu? Ni ikibazo umuntu yakwibaza, amaze kwumva akangaretete aba baturage bo mu bugesera bahejejwemo n'ubuyobozi. Ntabwo byumvikana na gato ko abantu bashobora gutegereza imyaka n'imyaka batgereje ko bahabwa indishyi y'ibyabo, hagati aho, nta kintu bashobora kubikoresha cyangwa kubikoreramo. Wagirango garomo agahimano n'ubushake bwo kubicisha ubukene n'inzara.

Umuntu yanenga ibintu byose perezida Kagame, ariko nta wamunenga gutanga ubutumwa n'amabwiriza bisobanutse ku bayobozi. "Savisi" nziza zihabwa abaturage kandi vuba, ni imwe mu ngingo agarukaho buri gihe, hamwe n'umutekano. Mu muhuro w'ubushize w'abakada ba RPF-Inkotanyi, umukuru w'igihugu yagarutse kuri iki kibazo cya "savisi" agitindaho cyane. Yiyamirira uburyo atumva ukuntu umuturage ashobora gusiragira ku bayobozi kugeza inkweto zibagezeho.

None kuki kugeza n'ubu hari abaturage usanga bamaze imyaka n'imyaniko bategereje indishyi z'ibyabo leta yafatiriye? Aba bayobozi ntibumvira umukuru w'igihugu? Ese hari abandi bantu bayoborera igihugu ku mpande n'inyuma y'abayobozi bazwi? Abo se bo niba bariho, bumvira nde? Bahabwa na nde amabwiriza? 

Cyakora, imiyoborere y'iki gihugu irimo urujijo rwinshi rwose. Cyane cyane ko hariho nka za "kesi" zizwi neza, banyirazo bagombye gushyikiriza ibibazo byabo perezida wa repubulika ariko ntibahabwe igisubizo. Iyi nti ka "kesi" y'umuryango wa Rwigara Asinapolo. Ese kuki nta muyobozi turumva, yirukanwe kubera kudatanga "savisi" nziza cyangwa kurya ruswa, kandi abaturage bariho ari benshi batakamba, dore ko abenshi hejuru y'akarengane banahohoterwa bagakubitwa cyangwa bakicwa!

Nyamara hari abayobozi benshi bagura, ugasanga abayobozi bose b'umurenge cyangwa akarere kamwe beguriye ingunga imwe, nyamara ntawe turumva ko yeguriye kudatanga "savisi" uko bikwiye! Ingero ni nyinshi cyane ntawarondora ngo azirangize. Ariko biteye ibibazo byinshi tudafitiye ibisubzo : ese muri iki gihugu cyacu perezida wa repubulika ya ayoboye leta ibyiri? Imwe ya nyirarureshwa yo guhuma amaso n'imitima ya ruband, n'indi ayoborera mu bwiko n'ubwiru ikaba ariyo ifite ubusha nyakuri bwo gufata ibyemezo? Cyangwa se Kagame nawe ubwe yaba ari umuyobozi wa balinga cyangwa umutako, ariko mu by"ukuri hari abandi bayobozi bamurusha ingufu, akaba aribwo bifatira ibyemezo bashatse? 

Ni ibibazo nibaza! Nyamara hariho bamwe badashidikanya ko mu gihugu cyacu hariho ubuyobozi burenze bumwe, ko ubwo rubanda ruzi ataribwo mu by'ukuri buyobora igihugu.Wenda byaba ari ukwivugira gusa by'ibifitirano. Ariko niba atariko bimeze, ubwo dutegereje ko iki kibazo cya "savisi" zihabwa abaturage, cyane mu guhabwa indishyi zabo iyo ibyabo bifatiriwe na Leta, cyacyemuka burundu, ntikizongere kuvugwa mu gihugu cyacu.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article