Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ngo polisi y'u Rwanda yicujije kwica Toy Nzamwita. Bagenzi be baramutabariza. Ninde uzatabariza ibihumbi by'abanyarwanda batikirira mu nkongi cyangwa bakazimirira mu kirere?

2 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Abashinzwe umutekano bishe umunyamategeko Toy Turatsinze mu mpera z'uyu mwaka. Umuryango we n'inshuti ze barangije umwaka barira mu gihe abandi bari mu byishimo. Urupfu rw'uyu mugabo rusa n'urwashavuje benshi, ndetse ruvugisha menshi. Ndetse hari n'amashyaka yarwamaganye mu matandazo yayo, kandi ntacyo yigeze avuga ku bundi bwicanyi bw'akarengane nk'inkongi zikongezwa ku bwende n'abayobozi muri za gereza.

Yewe n'abandi banyamategeko bagenzi ba Turatsinze, barahagurutse bamagana uku kwica kwa mugenzi wabo, banasaba ko habaho iperereza ryimbitse. Ariko icyatunguranye kurusha ibindi ni uko na polisi y'u Rwanda ngo yicujije kuba yarishe uyu munyamtegeko. Ni ubwa mbere bibaye mu mateka y'uru rugerero rw'abicanyi b'umwuga ba Kagame. Kuko si ubwa mbere barasa abanyarwanda, bakabarasa mu cyico ku bushake, hagira ubaza bati : amategeko ni amategeko, uyarenzeho aricwa! Ibyo bikaba ari n'ayo gahunda y'abayobozi nk'uko badahwema kubyibutsa mu nama zose bakoresha abanyarwanda.

Ese, kuba urupfu rwa Turatsinze rwateye uku kwinuba kwumvikana, byaba bisobanura ko abanyarwanda batangiye gushyira agatima impembero? Bityo tukaba tugiye twese kwamagana twivuye inyuma imyitwarire ya kinyamaswa ikunze kuranga abayobozi bacu n'abashinzwe umutekano bumvira amabwiriza?

 

Bitabaye ibyo, ni nde uzatabariza abantu bose bicwa umunsi k'umunsi muri iki gihugu cyacu? Ninde uzatabariza abishwe bose muri uyu mwaka cyangwa imyaka yashize? Ninde uzatabariza abagororwa batwikirwa mu minyururu amanywa y'ihangu? Za nkongi z'imiriro ziherutse kwibasira abacuruzi i Kigali ninde wazikongeje? Ese polisi yaraperereje? 

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article