Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ngo Kagame ntakunda abatutsi? Gutegeka ntibishingiye ku gukunda cyangwa kwanga amoko n'inkomoko...

9 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Burya ubutegetsi cyangwa ubuyobozi, ni nk'ububyeyi cyangwa ubunyamwungeli. Umubyeyi cyangwa umwungeli, ntarangwa n'urukundo cyangwa urwango agaragaza imbere y'urubyaro rwe cyangwa amatungo ye. Umubyeyi cyangwa umwungeli mwiza ntatonesha cyangwa avumagize bamwe mu bana be cyangwa matungo ye. Arangwa n'iringaniza. Ariko nta wahakana ko habaho ababyeyi cyangwa abungeli batabikwiriye, kuko barenga kuri ayo mahame yakombye kuranga umubyeyi uwo ariwe wese cyangwa umwungeli.

No mu buyobozi bw'igihugu ni uko. Ubundi umuntu nitiyitegura cyangwa ntaharanira kuyobora igihugu kuko akunze cyangwa yanze bamwe mu bagituye. Umuyobozi uyobowe n'iyo myuka, ntaba akurikiranye inyungu z'igihugu, ni ukuvuga z'abagituye bose, aba arangamije imbere ize bwite. Noneho agakoresha ya myuka yo kwanga cyangwa gukunda, mu kubiba amakakubiri muri rubanda, kugirango abone uko yigarurira buri wese, akoresheje iterabwoba cyangwa kurimanganya. Umuyobozi nk'uyu, impamde ze zose hahora umwaryane nko mu mukumbi w'imbwa, ahoza umwiryane aho anyuze hose, kugirango agaruke yiyerekana nk'umutabazi, bityo ntihagira uwaba yatinyuka kumushyira mu majwi, kunenga imikorere n'imyitwarire ye, n'ibindi.

Umuyobozi utarangwa n'iyo myuka, wimirije kuringaniza rubanda imbere y'ibyo igihugu cyose gisangiye, we ibyo byo kujonjora abo akunze cyangwa yanze ntabijyamo: ashyika ku butegetsi kuko yumva ko afite ubutumwa n'inshingano byo kugeza kuri rubanda rwose. Ntabwo aza aje kwikorera ibyashara bye hamwe n'abe bose n'agatsiko kamuteye ku bitugu, aza aje gusaka ibitekerezo n'imishinga ye ku gihugu cyose. Igihe cye cyashira akaba yararangije kwitegura guhereza inkoni y'ubwungeli umukurikiye, umusimbuye. Ndetse iyo yakoze imirimo ye neza koko, aba yaraneguye umusimbura kugirango akomereze aho bigeze kandi yongereho n'ibindi bishya.

Ijambo rya Jean-Mari Micombero riri hejuru aha muri aya majwi, rirerekana uburyo abanyarwanda bakigobwe n'ikibazo cy'amoko, kandi bigaragara (no muri iyo mvugo nyine) mu by'ukuri ko icyo kibazo gihabwa uburemere kidafite mu mitekereze ya bamwe na bamwe (twabivuzeho mu nyandiko zinyuranye hanohanona hano ndetse n'ahandi henshi, mushobora kubona mukoze ubushakashatsi muri blog. Jean-Marie Micombero arasa n'aho atangajwe cyangwa ababajwe ni uko Kagame yibasiye abatutsi muri iki gihe! Akanasa n'aho wenda agira ati : "burya igihe yari yibasiye abahutu, wenda byo byakwumvikana". Nta handi imitekerereze ishingiye ku moko n'inkomoko ishobora kugusha uretse ku mwanzuro nk'uyu! Ni ukuvuga ngo uyu mugabo Jean Marie Micombero nawe imitekerereze ye n'imyumvire ishingiye ku moko n'inkomoko, ku buryo nawe ubwe uyu munsi afashe ubutegeti, bitmushobokera kuyobora igihugu mu buringanire!

Ubutegetsi cyangwa bushingiye ku "moko", mu gihugu kirimo "amoko" arenze "ubwoko" bumwe ni balinga. Kuko ubutegetsi nk'ubu buba buyobowe n'imyuka y'ijonjora n'ivangura nk'uko twabivuze hajuru, ikigaragara nyine ni uko ijonjora abo yagize intego nk'umwazi w'inzigo. Ariko kubera ko icyo bwimirije imbere ari ukwizirika ku ngoma kugeza imenetse, bigera igihe, ba banzi bukababona hose. Ndetse n'imbere mu nda y'iyo ngoma: ikibubangamiye cyose, kuba intego nk'umwanzi w'inzigo.

Ku baharanira kuyobora u Rwanda rw'ejo rero, nta kuntu uyu mutego nabo utazabashibukana, igihe cyose badahindura imitekerereze. Kuko ikigaragara kuri benshi no mvugo ya Jean Marie Micombero ni uko buri wese akiziritse ku mitekerereze mu by'ukuri itagihuye n'ibi bihe tugezemo.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article